Wizkid na Davido kuri ubu ni cira aha nikubite

Wizkid na Davido kuri ubu ni cira aha nikubite

 Apr 1, 2023 - 12:02

Nyuma y'igihe ibyamamare muri muzika ya Nigeria Wizkid na Davido bacungana ku jisho, magingo aya umubano wabo wuzuye urugwiro.

Umuhanzi Davido uheruka gushyira hanze Alubumu "Timeless" ku wa 31 Werurwe 2023, ubwo yayimurikaga, akaba yavuze ko we n'umuhanzi Wizkid babanye neza.

Mu binyacumi by'imyaka bishize, aba bahanzi babiri b'ibyamamare muri muzika kuri uyu mugabane, bakunze guhora bacungana ku jisho.

Ku bw'ibyo, abakunzi babo nabo ku mbuga nkoranyambaga bateranaga amagambo ku buryo bukomeye cyane, buri wese abona mugenzi we nk'umucyeba.

Nyamara nubwo byari bimeze gutyo, magingo aya, aba bahanzi babanye neza nk'uko byatangajwe na Davido kuri radiyo Beat FM, avuga ko umubano wabo ari mwiza cyane. 

Davido akaba yagize ati " Mushobora kugira ngo ndabeshya mbabwiye ibi, ariko nge na Wiz tubanye neza, ndetse ndatekereza ko tugiye gukorana indirimbo, kandi ibi ntabwo ari ibyo kwivugira."

Davido na Wizkid ni cira aha nikubite nyuma y'igihe 

Ikindi kandi uyu muhanzi akaba yongeho ko we na Wizkid baganira buri gihe. Yagize ati " Wizkid arampamagara buri cyumweru akambaza uko merewe."

Kuri iyi mpamvu, Wizkid nawe yahise yemeza ibyo mugenzi we yatangaje, maze abinyujije kuri Twitter na Instagram bye arandika ati " Bakunzi bange ni mwumve Alubumu y'umuvandimwe Davido Timeless iraryoshye."

Ikindi kandi iyi ikaba ari inshuro ya mbere Wizkd asabye abafana be kumva Alubumu ya Davido kuva muri 2011.

Muri rasange, ibi byamamare bikunzwe cyane muri Nigeria no muri Afurika muri rusange, kuba byafatanyemo n'ibintu byanejeje abakunzi b'imyidagaduro.