Arnold Schwarzenegger aracyahanganye n'ahahise he

Arnold Schwarzenegger aracyahanganye n'ahahise he

 Apr 29, 2023 - 14:48

Arnold Schwarzenegger aracyagorwa no kubana n'amateka y'umuryango we.

Arnold Schwarzenegger ari murugamba ruhoraho rwo guhangana n'amateka ye y'ahahise. Uyu mukinnyi wa firime yagiye anengwa kubera amateka umuryango we ufitanye n'Abanazi, kubera ko se, Gustav Schwarzenegger, yagize uruhare mu ishyaka ry’Abanazi mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y'Isi Yose.

Arnold Schwarzenegger wamenyekanye muri firime nka Commando, aracyahangana n'ahahise h'umuryango we[Getty Images]

Ibi byatumye inshuro nyinshi asobanura ku mugaragaro ibitekerezo bye kuri iki kibazo.

Schwarzenegger yatangarije CNN ati:“Data yari  n'abandi bantu babarirwa muri za miriyoni ni bo binjijwe mu rwango binyuze mu binyoma n'uburiganya. Kandi rero, twabonye aho ibyo byatugejeje.”

Ku bijyanye n'amatora ateganijwe muri Amerika 2024, uyu mukinnyi wa firime yahagurukiye kurwanya Donald Trump uherutse gutangaza ko yifuza kwiyamamariza kuba perezida.

Schwarzenegger nta bushobozi na buke abona muri Donald Trump[Getty Images]

Yagize ati: "Birababaje."

Ati: “ Ese aba-Republicans ntabwo bashobora kuzana amaraso mashya, umuntu ufite isura nshya n’umuntu ushyira mu gaciro, uzi ubwenge, ushobora kuyobora iki gihugu mu buryo bwa Repubulika?"

Ibi yabivuze ashaka kuvuga ko nta bushobozi abona muri Donald Trump.