Ninde wagombaga kwishyura Bruce Melodie mu gitaramo cya APR FC?

Ninde wagombaga kwishyura Bruce Melodie mu gitaramo cya APR FC?

 May 12, 2024 - 12:24

Hari hamaze iminsi hakwirakwira amakuru atandukanye agendanye n’igitaramo cyateguwe na APR Fc, cyagombaga kugaragaramo Bruce Melodie utakiri ku rutonde, Chris Eazy na Riderman gusa amakuru yamenyekanye ni uko Bruce Melody atari kwishyurwa na APR yateguye igitaramo.

Byari byitezwe ko nyuma y’umukino wa nyuma wa shimpiyona uri buhuze ikipe ya APR Fc n’Amagaju, haza kuba ibirori byateguwe na APR Fc byo kwifatanya n’abanyarwanda kwishimira igikombe iza kuba ishyikirizwa kuri iki cyumweru. Ni ibirori byari batumiwemo Bruce Melodie, Chris Eazy, Riderman na Dij Toxxyk kugira ngo baze gususurutsa abitabiriye uyu mukino.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc bwamaze gutangaza ko Bruce Melodie atakiri umwe mu bahanzi baza kugaragara ku rubyiniro muri ibi birori nk’uko abantu bari babyiteze bitewe n’uko Bruce hari ibyo yasabye ntibabasha kubyumvikanaho bituma bamukura ku ruyonde.

Ubuyobozi bwa APR Fc bwatangaje ko batigeze bapfa ikibazo cy’uko babuze amafaranga yo kumwishyura kuko atari bo bagombaga kumwishyura, ahubwo bapfuye ko Bruce Melodie yashakaga ko bamwubakira urubyiniro nyamara ibi bitari biri mu byo bateguye, bo bari bapanze ko azaza akaririmba n’ababyinnyi be ubundi akigendera.

Ibi bibaye nyuma y'uko abantu bamaze iminsi bibaza impamvu batangaje ko Bruce Melodie azitabira ibi birori, ariko we bakaba batamushyira ku mbuga nkoranyambaga zabo nk'abandi.

Ninde wari kwishyura Bruce Melodie?

Nubwo ibi birori byateguwe na APR Fc ku giti cyayo, gusa umuhanzi Bruce Melodie ntabwo ari bo bagombaga kumwishyura, ahubwo yari kwishyurwa na Bralirwa ari na we muterankunga wa shampiyona.

Kuba Bralirwa ari umuterankunga wa shampiyona, byatumye baganira n’ubuyobozi bwa APR Fc, babemerera no kubatera inkunga muri ibi birori, ari bwo babemereraga kubazanira Bruce Melodie dore ko asanzwe ari brand ambassador w’ikinyobwa cya Primus gikorwa n’uruganda rwa Bralirwa.