Nubwo ari ingenzi rimwe na rimwe bitewe n'akazi umuntu akora, ariko kuzambara igihe kirekire bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe, haba ku mubiri no ku mitekerereze.
Dore zimwe mu ngaruka zikunze kugaragara iyo ukoresha ekoteri (écouteurs) igihe kinini:
1. Kwangirika kw’amatwi
Kumva amajwi ari hejuru igihe kinini bishobora kwangiza uturemangingo two mu gutwi. Amajwi arenze 85 dB ashobora guteza ikibazo gikomeye cyo kutumva neza, ndetse rimwe na rimwe bikaba bitanavurwa ngo bikire.
2. Indwara z’amatwi n’isuku nke
Kwambara ekoteri igihe kirekire bituma mu matwi haba ubushyuhe bwinshi, bigatera udukoko tw’indwara kororoka. Ibi bishobora gutera uburwayi bw’amatwi n’imisokoro.
3. Kubabara umutwe n’amatwi
Ekoteri zifunze cyangwa zifata amatwi cyane zishobora gutera ububabare, cyane cyane iyo uzikoresheje igihe kinini cyangwa ugakoresha amajwi ari hejuru.
4. Ibibazo by’ijosi n’imiterere y’umubiri
Abantu benshi bagira akamenyero ko kubika umutwe igihe bambaye ekoteri, bigatera uburibwe mu ijosi no kwangirika k’umugongo (tech neck).
5. Ingaruka ku mitekerereze
Guhora wifunze mu isi y’amajwi bishobora gutuma witarura abandi bantu, bikagabanya imibanire ndetse bikagira ingaruka ku mitekerereze yawe.
6. Kugabanya kwita kubibera hafi yawe
Ekoteri,cyane cyane izifunga amajwi, zizwi nka (noise-canceling), ibi rero bishobora gutuma utamenya ibibera hafi yawe, bikaba byanateza impanuka igihe uri mu muhanda cyangwa ahandi hakeneye kwitwararika.
7. Kwiyongera kw’umunaniro n’ihungabana
Kumva amajwi aremereye igihe kirekire bishobora gutuma ubwonko burushaho kunanirwa, bikongera imihangayiko n’ihungabana k’ubwonko bwawe.
8. Kubura ibitotsi
Kuryama wambaye ekoteri cyangwa kumva umuziki igihe kirekire mbere yo gusinzira, bishobora kubangamira ibitotsi, bigatuma urara udasinziriye ijoro ryose nabyo bigira ingaruka mbi k’ubuzima bw’umuntu.
9. Kubatwa no guhora wumva amajwi
Abantu bamwe bagera aho batabasha gukora cyangwa kuruhuka batari kumva umuziki, bigatuma batabasha kwiyumva neza cyangwa kumva batuje bikaba byagira ingaruka kubuzima bwabo.
10. Ibibazo by’uruhu
Ekoteri zishobora gutera ibibazo by’uruhu nko kuribwa cyangwa kubyimba, cyane cyane iyo zituma uyumva azana ibyuya ku matwi.
Nubwo ekoteri zoroshya ubuzima kandi zikadufasha mu myidagaduro n’akazi, ni ngombwa kuzikoresha mu buryo buboneye. Kugabanya amajwi, gufata akaruhuko no kwita ku isuku ya zo nka bimwe mu byagufasha kwirinda izi ngaruka.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
