Muri iki cyumweru, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto y'umuhanzi Joseph Akinwale wamenyekanye nka Joeboy, ko yaba yabyaye umwana.
Bijya gutangira, uyu muhanzi yashyize ifoto y'umwana ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ashyiraho utumenyetso tw'imitima, gusa ntihagira ibindi bisobanuro atangaza kuri iyo foto.
View this post on Instagram
Amakuru y'umwana wa Joeboy yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abafana b'uyu muhanzi batangira kumugaragariza urukundo kandi baranamushimira cyane.
Joeboy ni umwe mu bahanzi badakunda ko ubuzima bwabo bwite bujya kumugaragaro. Aya makuru niba ari ukuri, uyu yaba ariwe mwana wa mbere abyaye.

Ifoto y'umwana Joeboy yashyize kuri Instagram
Kugeza ubu abakunzi b'uyu muhanzi bategereje ko we ubwe atangaza ku mugaragaro ko umwana ari uwe koko.
Joeboy akaba yaratangiye ku menyekana mu mwaka wa 2019 mu ndirimbo yise "Baby " , ndetse n'izindi yakoze nyuma nka "Alcohol".
Uyu muhanzi akaba yarakomeje gufata imitima y'abakunzi b'umuziki muri Nigeria ndetse no muri Afurika muri rusange.
