Dwayne Michael Carter Jr wubatse izina nka Lil Wayne yatangaje ko atemeranya n'abakoze urutonde rw'abaraperi b'ibihe byose bakamushyira ku mwaya wa karindwi.
Uyu muraperi mu kiganiro yagiranye na Apple Music 1, aganira na Zane Lowe, yavuze ko n’abo baraperi bamuje imbere, basanzwe babizi ko abarusha.
Lil Wayne arabaza ati “Ninde muntu undi imbere? Urwo rutonde rwariho abaraperi bose? Aba mbere na nyuma?”
Lil Wayne yavuze ko bitumvikana ukuntu ari ku mwanya wa karindwi [7], aravuga ati “Uwo ariwe wese washyizwe imbere yanjye, arabizi ko murusha, mugende mubabaze bazababwira”.
Ku 09 Gashyantare 2023 nibwo ikinyamakuru Billboard/Vibe cyakoze urutonde rw’abaraperi 50 b’ibihe byose, uru rutonde ruyobowe na JAY-Z akurikiwe na Kendrick Lamar, Nas, Tupac, Eminem n’abandi.

Kuri uru rutonde Lil Wayne ari ku mwanya wa karindwi 7 n’ubwo atabikozwa.

Lil Wayne azwi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo "A Milli" "Lollipop" "How to love" "Love me" n'izindi.
View this post on Instagram
