Wizkid yasubitse ibikorwa bya muziki kubera Davido

Wizkid yasubitse ibikorwa bya muziki kubera Davido

 Nov 3, 2022 - 10:50

Umuhanzi Wizkid uri mu bakomeye muri Africa yasubitse ibikorwa bye bya muzika birimo gusohora album nshya mu rwego rwo gufata mu mugongo umuhanzi Davido basanzwe badacana uwaka.

Kuwa 01 Ugushyingo 2022 ku isaha ya saa saba z’ijoro hano mu Rwanda nibwo hamenyekane inkuru y’akababaro ibikaba umuhungu w’imyaka itatu Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr umuhanzi Davido yari yarabyaranye n’umukunzi we Chioma.

Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr byavuzwe ko yaguye muri pisine ndetse abakozi bose bo mu rugo bahise batabwa muri yombi n’ubwo 6 bahise barekurwa hagasigara 2.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana, Davido yagiye afatwa mu mugongo n’abahanzi benshi by’umwihariko abo muri Nigeria.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr, umwana wa Davido yapfuye aherutse kugira isabukuru y'imyaka itanu.

Umuhanzi Wizkid basanzwe badacana uwaka nawe abinyujije kuri Instagram ye yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mwana ndetse ahita asubika ibikorwa bya muzika yari hafi gushyira hanze.

Umuhanzi Wizkid yashenguwe n'urupfu rw'umwana wa Davido.

Album ya Wizkid yari gusohoka ejo yimuwe mu rwego rwo gufata mu mugongo Davido basanzwe badacana uwaka.

Iki gikorwa cyatunguye benshi cyane ko bisanzwe bizwi ko aba bahanzi batajya bacana uwaka n’ubwo bamaze iminsi baca amarenga yo gukorana indirimbo binavugwa ko Davido nawe ari mu bahanzi Wizkid yakoranye nabo kuri iyi album yasubitswe.

"More Love, Less Ego" yongewe iminsi 10 uhereye igihe yari kujya hanze.

Mu butumwa Wizkid aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze yahamije ko kuri iyi album yakoranye indirimbo n’umuhanzi bari basanzwe badacana uwaka kandi ari umwe mu bakomeye ndetse ko batarigera bakorana indirimbo. Ibi byatumye ibinyamakuru byo muri Nigeria bihuriza ku kuba ari Davido, byongeye kugira agaciro nyuma yo gusubika album ye.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/urugiye-kera-ruhinyuza-intwariwizkid-na-davido-bashobora-kongera-guhuza-ibiganza

https://www.thechoicelive.com/davido-yapfushije-umwana-wumuhungu