Harmonize yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo

Harmonize yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo

 Apr 1, 2023 - 10:53

Harmonize yatumiye Bruce Melodie mu igitaramo cyiswe "Harmonize and Friends" kizaba ku wa 20 Gicurasi 2023 i Londres mu Bwongereza.

Mu itangazo ryo kumenyekanisha igitaramo cye, umuhanzi Harmonize yifashishije Bruce Melodie ukomoka my Rwanda akazamufasha gushimisha abakunzi be bo mu bwongereza.

Harmonize wishimiye abanyarwanda ndetse akiyemeza gushyira imbaraga mu mubano we n'abanyarwanda, yarutishije Bruce Melodie ibindi bihangange mu mahanga yose.

Iki gitaramo cyiswe Harmonize and Friends, byumvikana ko ari inshuti z'akadasohoka za Harmonize gusa bazakorana icyo gitaramo. 

Umubano wa Bruce Melodie na Harmonize washinze imizi cyane ubwo bakoranaga indirimbo bise "Totally crazy" bahera ubwo ubucuti bushinga imizi.

Muri iki gitaramo abandi bahanzi bazaba barimo ni Umunya-Nigeria Skales, Umugandekazi Spice Diana, Umunya-Kenya Khaligraph Jones n'abandi.

Iki gitaramo kizaba ku wa 20 Gicurasi 2023 mu bwongereza I Londres.

Bruce Melodie azafatanya na Harmonize gushimisha abatuye mu bwongereza mu mujyi wa London. 

Nyuma y'imishinga yakoreye muri Kenya, Bruce Melodie agiye gutaramira mu bwongereza.