Amagambo yabujije Justin Bieber n'umukunzi we kwibaruka

Amagambo yabujije Justin Bieber n'umukunzi we kwibaruka

 May 17, 2023 - 03:03

Umukunzi wa Justin Bieber, yavuze uburyo amagambo ari yo ababuza kubyara.

Hailey Bieber arashaka kugira umuryango n’umugabo we Justin Bieber ariko ngo agatinya uruvugo rwo kuri enterineti.

Mu kiganiro aherutse gukora, uyu rwiyemezamirimo, akaba n’umunyamiderikazi, yavuze ku migambi y'ahazaza he na Justin. Yavuze ati: “Mu by'ukuri, ndabirira buri gihe. Ndashaka abana cyane ariko mfite ubwoba. Birahagije ko abantu bavuga ibintu ku mugabo wanjye cyangwa inshuti zanjye. Sindiyumvisha ukuntu nahangana n'abantu bavuga ibintu ku bana banjye.”

Hailey Bieber aratinya kubyara kubera gutinya amagambo

Ati: “Dushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo tubarere. Igihe cyose bumva bakunzwe kandi bafite umutekano.”

Hailey kandi yavuze ku bibazo by’ubuzima bwe muri icyo kiganiro, maze avuga ko ashaka kuvuga byinshi ku byamubayeho muri Werurwe 2022 ubwo yari yagize ikibazo gito ku bwonko, maze abantu bose kuri interineti bagatangira kumutekerezaho ibintu bitari byo.

Yagize ati:“Bukeye bwaho, naraye mu bitaro, hari kuri interineti. Nifuzaga kuvuga ku byabaye mu magambo yanjye bwite, kuko abantu benshi bari batangiye kwivugira ibyabo.”

Na Justin Bieber ubwe arifuza kubyara

Hagati aho, Justin na we ashishikajwe no kuba se w'abana. Mu kiganiro muri 2020 yagiranye na Ellen DeGeneres, yavuze ko yiteguye kubyara abana bose umukunzi we Hailey yabasha kubyara. Ati: “Nifuza kugira ubwanjye bwoko buto. Ariko, yego, ni umubiri we n’ibindi byose yashaka gukora. Ariko, ntekereza ko we ashaka kubyara bake. ”