Bazanye Producer mushya! Impinduka mu mikorere ya 1:55 AM na Element

Bazanye Producer mushya! Impinduka mu mikorere ya 1:55 AM na Element

 May 2, 2024 - 10:08

Bikomeje kubera benshi urujijo nyuma y'uko 1:55 AM itangaje gucuka kwa Element watangaje ko Afrogako yateguje igiye kujya hanze, mu gihe muri iyi nzu ifasha abahanzi hamaze kugeramo undi mu Producer mushya.

Inkuru zikomeje kuba nyinshi zivuga ko Element yaba yamaze gutandukana na 1:55 AM burundu, akajya kwikorera ku giti cye mu cyo yise Eleeesphere, gusa ibi siko bimeze kuko Element azakomeza gukorana na 1:55 AM ariko mu buryo butandukanye n’uko yakoraga kuko kuri ubu agomba no kwita kuri uyu mushinga we wa Afrogako agiye kumurika mu minsi micye.

Ibi byose byose byatangiye ubwo Element yashyiraga hanze amashusho agaragaza ko agiye kumurika injyana ye yise ‘Afrogako’ amaze imyaka ine ategura, aho yahurije hamwe Afrobeats na Gakondo bihinduka Afrogako.

Ibi byaje gukurikirana n’ubutumwa 1:55 AM yatangaje bigashyira abantu mu rujijo hibazwa niba koko Element yasezeye burundu.

Bagize bati:"Intangiriro yo kwinjira n’ugusohoka, imyaka ine yo gukora ku bihangano byo kumurika umuco wacu bikwagurira mu mico nyafurika. Igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke isi imbaraga z’ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element.”

Amakuru agera kuri The Choice Live ni uko muri 1:55 AM bamaze kuzana undi mu Producer mushya ukizamuka witwa ‘Complex’, akaba arimo kumenyerezwa umwuga kugira ngo ajye yunganira Element kuko na we agiye gutangiza umushinga we ariko bitavuze ko asezeye muri 1:55 AM  burundu.

Uretse kuba uyu mu producer azajya yunganira Element kandi, 1:55 AM ifite gahunda yo gutangira kuba irerero ry’impano nshya, ku buryo bazajya bazana umuntu ukizamuka, bakamufasha kubaka izina rye ku buryo igihe kizajya kigera, izindi labels zikajya ziza gutwaramo umuntu, bityo 1:55 AM bagatandukana n’ibyo kujya bajya gushaka aba producer ahandi.

Element agiye gutangira gukora ku njyana ye yise Afrogako amaz imyaka ine ategura