Benshi batekereje ko iby'ikirego cy'ubushinjacyaha birangiye ku ya 2 Ukuboza 2022, ubwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuraga ko Prince Kid ari umwere ndetse agahita afungurwa by'agateganyo, ariko si ko biri kuko Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro ku wa 05 Mutarama 2023 ndetse kuri iyi nshuro uyu musore wayoboraga Sosiyete ya Rwanda Inspiration Backup yateguraga miss Rwanda, agiye kungera kuburana ndetse itariki azitabiraho yamenyekanye.

Urukiko rwanzuye ko itariki azongera kuburaniraho ari ku wa 10 Werurwe 2023.
Prince Kid yatawe muri yombi bwa mbere muri Mata 2022, abanza guca imbere y'ubugenzacyaha, nyuma yitaba inkiko aburana ku byaha ashinjwa byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina no Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Yafunzwe by'agateganyo kuva muri Mata 2022, aburana afunze mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro no mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, kugeza afunguwe by'agateganyo kuwa 2 Ukuboza 2022, ubwo hanzurwaga ko ari umwere.
View this post on Instagram
