Kampala: Ihuriro ry'Abahanzi rikomeje kurikoroza

Kampala: Ihuriro ry'Abahanzi rikomeje kurikoroza

 May 22, 2023 - 01:58

Eddy Kenzo uheruka gutorerwa kuyobora Ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda akomeje kugarukwaho we n'ihuriro ayoboye bamwe bamutera amabuye gusa kuri ubu yabonye umutera ingabo mu bitugu.

Umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo uherutse gutorerwa kuyobora ihuriro ry'Abahanzi rya Uganda National Musicians Federation (UNMF) magingo ntavugwaho rumwe we n'ihuriro ayoboye.

Abarimo King Saha, John Blag nibo batangiye bashinja iri huriro kugira ubunyamwuga buke ndetse bagaragaraza ko ritagera ku ntego yaryo.

https://thechoicelive.com/ihuriro-ryabahanzi-muri-uganda-ryaba-rigamije-kurwanya-bobi-wine

Nkaho abo batari bahagije, Alien Skin yavuze ko yizera ko Eddy Kenzo we nabo bari kumwe ntacyo bageraho ngo kuko Abanyabigwi mu muziki wa Uganda barimo:Herman Basudde, Fred Ssebata, na Paul Kafeero bagerageje guhuza abahanzi inshuro nyinshi ariko bikabananira.

Eddy Kenzo uyobora ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda yabonye umutera ingabo mu bitugu 

Nyamara rero nubwo aba bose bakomeje gukamira mukitoze iri huriro, umuraperi Gravity Omutujju we yatangaje ko abona iri huriro rizagera ku ntego ndetse anavuga ko Eddy Kenzo atazarya amafaranga y'iri huriro nk'uko byakomeje kuvugwa.

Mu kiganiro Gravity Omutujju aheruka gutanga, yavuze ko Eddy Kenzo yamusezeranyije ko iri huriro rizahindura byinshi mu muziki wa Uganda. Ati " Ngewe nizera ko Kenzo azabikora."

Yagize ati " Kenzo ntabwo ari igisambo kuko ntabwo yazanywe no kurya amafaranga, kubera ko atari umukene. Ibindi bintu byagiye byanga kubera ko abantu babaga bakishakisha."

Uretse Omutujju wavuze ko Eddy Kenzo ari umukire atagambiriye kurya amafaranga y'iri huriro, Ykee Benda nawe aheruka gutangaza ko ubuyobozi bw'iri huriro [Eddy, Sheebah Karungi, Juliana Kanyomozi] ari abantu b'inyangamugayo batakora ibyo bintu.

Tugarutse gato kubatera amabuye iri huriro, hari n'abajya kure bakavuga ko rifite aho rihuriye na Politike y'iki gihugu ndetse bakemeza ko ryashinzwe kugira ngo rirwanye Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi akaba n'umuhanzi Bobi Wine.

Ihuriro ry'Abahanzi riyobowe na Eddy ngo ryaba rigamije kurwanya Bobi Wine 

Ikindi kandi umuvandimwe wa Perezida Yoweri Museveni, Gen. Salim Saleh bivugwa ko yagize uruhare mu gushinga iri huriro.

Hagati aho nubwo Omutujju yavuze ko Eddy ari umukire atazarya amafaranga y'ihuriro, ntiyabuze abamunenga ngo kuko bisanzwe bizwi ko ari inshuti ya Eddy Kenzo "bati rero n'ubundi ntabwo yari kuvuga nabi inshuti ye."