Harmonize yatangaje aho azajya acisha amakuru amwerekeyeho

Harmonize yatangaje aho azajya acisha amakuru amwerekeyeho

 Mar 17, 2023 - 12:07

Ku munsi w'amavuko ye, umuhanzi Harmonize yashimiye abafana be badahwema kumwereka urukundo ndetse anatangaza aho azajya acisha amakuru yose amwerekeyeho.

Umuhanzi Rajab Abdulkahali Ibrahim uzwi ku mazina nka Konde Boy, Harmonize ndetse n'andi atandukanye, yizihije umunsi mukuru w'amavuko we ashimira abafana be bamubaye hafi ndetse bakomeje kumuba hafi mu myaka yose amaze.

Ku munsi wo kwizihiza isabukuru ye, yagize ati: ”Munzi nka Harmonize ariko uyu munsi ndabasabye mujye munyita amazina yanjye nyayo.”

Yungamo agira ati: ”Mwaramfashishije igihe kirekire kuva nakitwa Rajab kugera n'ubu mumfata nka Harmonize, Konde boy jeshi, Tembo na Bakhres. Mu byukuri muri abavandimwe banjye kandi nzahora iteka mbasengera.”

Mu rwego rwo gukomeza kwishimana n'abakunzi be, yatangaje ko ku bufatanye na Boomplay yamaze gutangize Podcast azajya acishaho amakuru ye yise "Harmonize Podcast "

Harmonize ati: ”Buri umwe afite inkuru yo kubara kandi nkunda kumva ibyo abantu bavuga ku buzima bwabo ariko kuri ubu ngiye gutangira kuvuga inkuru yanjye.”

Ibyo azajya yibandaho muri iyi podcast harimo amakuru ye bwite,  aho yavuye, aho ageze, icyamufashije kugera aho ageze,  aho yifuza kugera ndetse abakunzi be bakazagira amahirwe yo kujya baganira nawe.

Ku wa 15 werurwe, Harmonize yujuje imyaka 33 dore ko yavutse ku wa 15 werurwe 1990 Mtwara mu gihugu cya Tanzania aza gutangira umwuga w'uburirimbyi mu mwaka wa 2009.

Ku wa 15 werurwe, umuhanzi Harmonize wasabye ko batangira kujya bamwita amazina ye ya nyayo, yujuje imyaka 33.