Ariel Wayz akomeje gusazwa n'urukundo

Ariel Wayz akomeje gusazwa n'urukundo

 May 27, 2023 - 03:19

Umuririmbyikazi Ariel Wayz yatangaje ko nyuma yo gushavuzwa na Juno Kizigenza yari yarihebeye, yatereswe n'abasore babiri b'inshuti bakumutesha umutwe kugera aho yanditse indirimbo, yewe ngo agashaka no kwiyahuza inzoga.

Umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda Ariel Wayz yatangaje uburyo akomeje kutoroherwa n'urukundo nyuma yo gushavuzwa na Juno Kizigenza yari yarihebeye nyuma akaza guteretwa n'abandi basore babiri b'inshuti bikarangira nabo abakunze.

Mu kiganiro na The Choicelive, umuhanzi Ariel Wayz yagiranye na Phil Peter, yatangaje ko indirimbo amaze iminsi asohoye yitwa "Shayo" ivuga ukuri ku byamubayeho mu rukundo mu minsi ishize.

Indirimbo Shayo ya Ariel Wayz 

Mu magambo ye ati " Ubundi iyi ndirimbo, izina 'Shayo' rivuga alcohol (inzogo) mu rurimi rwo muri Nigeria, rero muri iyi ndirimbo mvuga uburyo nashakaga kwiyibagiza uburyo nakunze abasore babiri b'inshuti."

Ariel Wayz yasobanuye ko yakundanye n'umusore, ariko uwo musore nawe afite inshuti ye, iyo nshuti nayo birangira itangiye kumuterete[...] nyuma Ariel yaje kwisanga bose yabakunze.

Yakomeje asobanura ko ngo yaje kubona ko bari kumukina kandi ngo bose atabasha kubakunda icyarimwe ngo abishobore, birangira abakatira bose.

Ariel Wayz indirimbo Shayo yasohoye ivuga ku basore babiri b'inshuti bamuteretaga bikarangira abakunze ariko akanabakatira

Ku bw'ibyo, uyu muhanzikazi niho yahereye akora iyi ndirimbo yise Shayo, ivuga uko byagenze, gusa ngo byarangiye bose abakatiye, ngo kuri ubu nta mukunzi afite.

Tugarutse gato kuri Juno Kizigenza bakundanye, akaba yarashimangiye ko yari yaramwihebeye. Ati "Ese mbivuge gute,! Ese hari icyo mutazi, mbivuga mu ndirimbo cyane! Uriya mutipe naramwemeraga!."

Kurikira ikiganiro cyose Ariel Wayz yagiriye kuri The Choicelive