Kwegukana The Choice Awards bivuze iki?-Video

Kwegukana The Choice Awards bivuze iki?-Video

 Mar 29, 2023 - 09:25

Uruhare rw'ibihembo bya The Choice ku iterambere ry'icyamamare cyagize amahirwe yo kwitabira no kwegukana ibihembo.

The Choice Awards ni ibihembo bitegurwa na Televiziyo y'Isibo kuva mu mwaka 2020. Ibi bihembo bikaba byitabirwa n'ibyamamare byo mu ngeri zinyuranye mu myidagaduro y'imbere mu Rwanda.

Mike Karangwa nk'umwe mu bamaze igihe mu Itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda, ubwo yari mu kiganiro muri Sunday Choice Live, yasobanuye icyo gutoranywa mu bazahabwa ibihembo biba bivuze no ku iterambere ry'uwegukanye ibyo bihembo.

Mike yagize ati " Bamwe iyo bumvishe ibihembo bashobora guhita bumva amafaranga. Ariko amafaranga nubwo ari ingenzi mu bihembo runaka ntabwo ari cyo kiba kigamijwe."

Ati" Mu bihugu byateye imbere mu myidagaduro banategura ibihembo bikomeye nka : Grammy awards, Oscar, MTV Awards, n'ibindi, nta mubare w'amafaranga batangaza baha uwatwaye ibihembo. Kandi natwe nibo dufatiraho urugero."

Mike Karangwa akaba yarasobanuye ko muri rusange ibindi bintu umuntu abona kuko yatoranyijwe mu bahatanira ibihembo, biba biruta amafaranga yahabwa.

Yagize Ati " Sindasura umuntu ngo ningera muri Salon iwe ngo mpasange anvelope y'amafaranga bamuhembye kuko yatwaye ibihembo runaka, ahubwo uhasanga ibihembo. Kandi nta nubwo igihembo baguhaye ukijyana mu cyumba ahubwo ugishyira aho bose babona."

Ku bw'ibyo, akaba yaravuze ko gutwara ibihembo bya thechoice, ari icyubahiro n'ishema by'imirimo ukora kandi igashimwa na benshi.

Ati " Niba mu Rwanda hari abahanzi barenga ibihumbi 3000 biyandikishije muri Leta, ukaba uri muri batanu bafite indirimbo nziza mu gihugu, ibyo biba bisobanuye byinshi, kandi amafaranga baguha kuko watwaye igihembo ashobora kuba atanganya agaciro nayo watanze uyikora. Amafaranga si yo y'ingenzi cyane"

Kwegukana THE CHOICE Awards ni ikirango ( Brand) ku cyamamare kubera ko mu birori byo gutanga ibihembo haba hatumiwe itangazamakuru ryo mu bihugu bitandukanye. Bikaba byanatuma uwatsinze abona amasezerano yo kwamamariza ibigo runaka, nk'uko Mike yabisobanuye.

Mike ati " Kwegukana ibi bihembo n'ibigwi uba wubatse kuri wowe n'umuryango wawe kandi bikawuhesha n'icyubahiro."

Muri rusange nk'uko byatangajwe na Mike Karangwa, igisobanuro cyo kwegukana The Choice Awards ntibyagakwiye kureberwa mu ngano y'amafaranga uwayitwaye yahawe, ahubwo ibindi bintu aboneramo nko kwamamara bimufasha kubona amasezerano runaka, icyubahiro, ishema n'ibindi nabyo byakwitabwaho.

Kurikira ikiganiro kirambuyre cya Mike Karangwa asobanura byinshi