David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido mu muziki, ubwo yari imbere y'itangazamakuru, yatangaje inzira itaramworoheye kugira ngo arangize amashuri ye.
Uyu muhanzi akaba yatangaje ko yaje guhagarika amasomo ye ubwo yari muri Kaminuza ya Oakwood University muri Leta ya Alabama muri Amerika ajya kwikorera umuziki.
Kuri iyi ngingo, akaba yatangaje ko acyimara guhagarika amasomo ye, ise Adedeji Adeleke yamusabye gusubira ku ishuri bwangu.
Ati " Papa yansabye gusubira ku ishuri ansezeranya ko ninsubirayo azanyubakira inzu yo gukoreramo umuziki (studio) ndetse akankorera na Videwo y'indirimbo. Icyo gihe nahise mbyemera nsubirayo."
Davido akaba yakomeje avuga ko yumvaga ashaka kwikomeraza umuziki, ariko se wari Umwarimu muri Kaminuza aramutsembera. Icyakora atangaza ko buri gihe yamushishikarizaga kwiga.
Ati " Nubwo narimaze kwemera ko nzasubira ku ishuri, ariko Papa yansabye kuzajya jnya ku ishuri guhera ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu, hanyuma mu mpera z'icyumweru akaba aribwo jnya gukora umuziki, kugira ngo azampe ibyo yari yanyemereye."
Ku bw'ibyo, akaba yaremeye kujya ku ishuri muri Kaminuza ya Babcock muri Leta ya Osun ho muri Nigeria, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu muziki ndetse akaza mu cyiciro cya kabiri mu batsinze neza (second-class upper) mu ishuri yigagamo.
Davido wavukiye Atlanta muri Amerika ariko agakurira Lagos muri Nigeria, akaba yaravuze ko ise yamukuye i London mu Bwongereza akagaruka muri Nigeria kugira ngo yige, ati " Naribajije ati, ibi ni ibi koko."
Davido yaragaragaje uburyo yishimira se, kukuba yaratumye arangiza muri Kaminuza ya Babcock kuko yari yarabyihoreye.