Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi bahuriza ku nkuru ijyana umuraperi Semana Ishimwe Kevin [Ish Kevin] mu bihugu by’amahanga aho byavugwaga ko ariho agiye kwimukira akanakomerezayo akazi ke k’umuziki ka buri munsi.
Ni inkuru zabaye kimomo mu ntangiriro z’uku kwezi ku Ukuboza ndetse biza gushimangirwa ubwo bamwe mu byamamare batangiraga kubihwihwisa.
Iyi nkuru yagarutsweho n’umuraperi Papa Cyangwe avuga ko Ish Kevin ari hafi kwigira mu mahanga n’ubwo atigeze avuga igihugu agiye kujya guturamo.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram, avuga ko umuraperi Kivumbi King atakwishinga Ish Kevin kuko agiye kwigira mu mahanga akamusiga inaha.
Icyakora ibi byatizwaga umurindi n’uko uyu muraperi yavugwaga mu rukundo n’umwongerezakazi witwa Olivia, bikavugwa ko yaba ariwe wenda kumujyana.
Uyu musore yaje guhakana aya makuru avuga ko nta gahunda yo kujya gutura hanze afite kandi ko atavuga ko ari mu rukundo na Olivia kuko atazi niba ari urukundo rwa nyarwo n’ubwo atahakanye umubano wabo.
Ibi yabitangaje nyuma y’iminsi bihwihwiswa hirya no hino.

Ish Kevin yabuze ayo acira n’ayo amira ku mubano we na Olivia wo mu Bwongereza.

Olivia bivugwa ko yatwaye umutima wa Ish Kevin.
