Umwerekanamideri wamamaye cyane muri Africa by’umwihariko muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba, Ntabanganyimana Jean De Dieu wamamaye nka Jay Rwanda yagaragaje ko aryohewe n’urukundo rushya arimo gusangira na Isimbi nyuma yo kwambika impeta uwitwa Carmel muri 2020 bagatandukana batamaranye kabiri.
Jay Rwanda wabaye rudasumbwa wa Africa mu mwaka wa 2017 abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasangije abamukurikira amashusho agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo na Isimbi byari bimaze iminsi bivugwa ko ariwe wasimbuye Carmel yari yarambitse impeta.
Ni amashusho agaragaza aba bombi bishimanye ndetse kandi agaragaza batembera ahantu hatandukanye baba basohokeye aho bose batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America. Aya mashusho kandi aherekejwe n'indirimbo y'abakundana "Love Don't Cost A Dime" ya Magixx
View this post on Instagram
Uru rukundo rwa Jay Rwanda na Isimbi rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 ariko bombi bagakomeza kuruhisha cyane ko Jay Rwanda yari amaze igihe kitari kinini yambitse impeta undi mukobwa.
Nubwo bakomeje kubihisha ariko urukundo rwaje kubaganza.
Muri Mata 2022 ubwo uyu musore yagiraga isabukuru y’amavuko hanyuma uyu mukobwa akaba ariwe uyimutegurira aho kuba Carmel yari yarambitse impeta, nibwo abantu batangiye kuvuga inkuru y'urukundo rwabo n'ubwo nabo kuruhisha batari bakibishoboye.



Jay Rwanda na Isimbi urukundo rwabatamaje ku munsi w'isabukuru yuyu musore dore ko no mu bantu benshi babaga begeranye.
The Choice Live yahise itangira kuganira n’inshuti za hafi za Jay Rwanda, zidutangariza ko Isimbi ariwe bari mu rukundo ndetse bamaze iminsi, icyakora ngo bose ntibakunda kubishyira ku karubanda kuko Jay Rwanda azwiho undi mukobwa.

Jay Rwanda na Isimbi bari bamaze iminsi bacudiste.
Tariki tariki 02 Mutarama 2020 ubwo hari kuwa Kane, nibwo Jay Rwanda yatangaje ko yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Carmel, ashyiraho amafoto yabo bombi maze ayakurikiza amagambo agira ati “Ikinyacumi gishya. 'Irangamimerere 'Status' yanjye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima". Amakuru avuga ko uru rukundo rutarambye.

Jay Rwanda yari yarateye ivi muri 2020 yambika impeta y'urudashira Carmel.
Jay Rwanda arazwi cyane mu myidagaduro nyarwanda by’umwihariko mu gisata cy’imideri cyane ko afatwa nk’umwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda, yamuritse imideri mu birori bikomeye hano mu Rwanda birimo Kigali Fashion Week, Collective Rw Fashion week n’ayabdi menshi.
Jay Rwanda yamuritse imideli mu bitaramo bikomeye nko muri Uganda mu gitaramo cya Abryanz Style and Fashion Award, yahawe igikombe nk’umusore uzi kumurika neza imideli muri East Africa mu birori bya Swahili Fashion Week 2017.
Yamuritse kandi imideli muri Nigeria mu gitaramo cya Men’s Fashion Week Nigeria n’ahandi. Ndetse yanegukanye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika mu birori byabereye muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017.

Kuri ubu uyu musore aba muri Leta Zunze Ubumwe za America kuva mu mwaka wa 2018.
