Umuraperi Maika Million, yasohoye indirimbo yavugishije benshi, aho igitekerezo cyayo(inspiration) ari Iron Mike Tyson.
Uwahoze ari kizigenza mu iteramakofe mu bafite ibiro byinshi ku isi, ni we gitekerezo cy’indirimbo nshya yasohowe n’uyu muraperi wo muri America, akayita “Mike Tyson”.
Umuraperi Maika Million yasohoye indirimbo yise "Mike Tyson"
Indirimbo yerekana icyubahiro cy’uyu muhanzi no kwishimira ubuhanga bwa Tyson mu rwego rw’iteramakofe, aho ubwo yahaga champion muto ukiri muto mu barwana ariko bafite ibiro byinshi, ni ukuvuga abarengeje ibiro 79(heavyweight champion).
Ibyiringiro ni byinshi kuri iyi ndirimbo, igamije gukurura abantu haba mu bakunzi b’iteramakofe ndetse no mu ruganda rwa muzika. Tyson yasize ikimenyetso simusiga mu isi y’iteramakofe kandi hari ikizere ko iyi ndirimbo na yo izakora ikintu gisa nacyo mu muziki.
Mike Tyson yagiye agarukwaho mu ndirimbo zimwe na zimwe kubera ibigwi yakoze mu iteramakofe
Umukino w'iteramakofe na rap bifite aho bihurira, kandi iyi si yo ndirimbo ya mbere ya rap ivuga kuri uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w'iteramakofe. Habayeho iyitwa “Welcome to the Terrordome” yakoze n'itsinda rya Public Enemy, yanakoreshwaga na Tyson nk’indirimbo imufasha mu myitozo.
Byongeye kandi, Eminem na we yigeze kuvuga kuri Tyson ubwo yarumaga ugutwi kwa Evander Holyfield, mu ndirimbo ye yise “Legacy” cyangwa se ibigwi.
