Akorera indirimbo kuri  telefoni! Ubuhanga budasanzwe bw’umuhanzi Gama Boy

Akorera indirimbo kuri telefoni! Ubuhanga budasanzwe bw’umuhanzi Gama Boy

 Jan 22, 2023 - 06:20

Umuhanzi mushya Gama Boy yinjiye mu muziki azana ubuhanga n’ngamba zidasanzwe. Dore ibidasanzwe kuri we.

Urwanda rwungutse impano idasanzwe mu muziki. Ni umuhanzi Ishimwe Christian ukoresha amazina ya Gama Boy winjiranye indirimbo nshya mu muziki yitwa “Style”.

Mu kiganiro kigufi uyu musore yagiranye na The Choice Live yatangaje byinshi birimo kuba ari umuhanzi uririmba injyana zitandukanye zirimo Afro Beats, R&B n’ubundi bwoko bw’umuziki.

Ati “Njyewe  nkora umuziki wo mu njyana zose zirimo Afro beats, Hip Hop, R&B, Dance Hall n’ubundi bwoko kandi bwose mbukora ku buryo bwiza”.

Uyu musore kandi yabwiye The Choice Live ko asanzwe ari umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo bizwi nka [Producer].

Reba indirimbo ya Gama Boy ufite ubuhanga budasanzwe.

Gama Boy ati “Nsanzwe ndi umuhanga mu gutunganya umuziki nkaba n’umuririmbyi ndetse indirimbo zanjye ni njyewe uzikorera”.

Uyu musore ukiri muto yavuze ko afite ubuhanga bwo gukorera indirimbo kuri telefoni, ibintu bitangaje.

Gama ati “Mbere y’uko mbona studio nkoreramo imiziki najyaga nkorera umuziki kuri telefoni, nashakaga ukuntu mbona telefoni , hanyuma nkakora beat nkanaririmba, [Hari app nakoreshaga] hanyuma indirimbo nkayijyana muri studio tugiye kuyirangiza.

Ubu ngubu byarakemutse nsigaye mfite studio nkoreramo, hari ukuntu byahindutse n’ubwo bitaragera ku rwego umuntu yifuza.

Uyu muhanzi yabwiye The Choice Live ko ikizatuma aba umuhanzi utandukanye n’abo asanze, ari uko we  afite umwihariko atagiye kuvugisha amagambo ahubwo ibikorwa aribyo agiye gushyira imbere.

Uyu musore amaze gushyira hanze indirimbo ishatu arizo "Bounce, Body on fire ndetse n'iyo yasohoye yise Style" gusa we avuga ko yibara nk’utangiye umuziki cyane ko aribwo akibona abamutera inkunga. Uyu musore yavuzeko afashwa na Sosiyete yitwa Barrick Music entertainment.

Gama Boy winjiye mu muziki azanye ibitari bihari.

Reba indirimbo za Gama Boy.