Ubwo Miss Mutesi Jolly yarimo atembera mu modoka mu gihugu cy'ubufaransa, yatwawe n'umushoferi ukomoka mu gihugu cya Senegal baraganiriye biratinda.
Ubwo barimo baganira, Mutesi Jolly yamubwiye ko akomoka mu Rwanda aboneraho no kumubaza icyo yaba azi ku gihugu cy'u Rwanda.
Uyu mushoferi nawe yahise amubwira ko akunda Perezida wa Repebulika Paul Kagame kubera ko kuba u Rwanda rumufite rufite amahirwe yo gutera imbere.
Ati “Namubonye kuri televiziyo, iyo avuga aba arwanira inyungu za Afurika buri gihe. Buri gihe iyo mubonye kuri televiziyo, mpita mbona u Rwanda rufite amahirwe yo gutera imbere.”
Uyu mushoferi yavuze ko Perezida w'igihugu cye cya Senegal we aba yibereye hanze y'igihugu aho kwita ku bibazo by'abatuye igihugu.
Ubwo ikiganiro cyari cyaryoshye, Mutesi Jolly nawe yahise amubwira ukuntu Perezida Paul Kagame ashyira imbere urubyiruko bityo akaba ariyo mpamvu urubyiruko rwo mu Rwanda byoroshye ko batera imbere.
Ku butumwa Mutesi Jolly yaherekesheje aya mashusho (caption) yishimiye ukuntu ubuyobozi bwiza bw'igihugu buzwi na buri wese.
Ati “Ubuyobozi budasanzwe bwa Perezida wacu Paul Kagame, bwamushyizeho ikimenyetso ku Isi yose. Nahuye n’umushoferi wa Taxi mu Mujyi wa Paris ejo, ariko uburyo yavugaga kuri Perezida Kagame byatumye nshesha urumeza. Nta gushidikanya ntewe ishema n’uko ndi umunyarwandakazi.”
The extraordinary cadre of leadership of our president @PaulKagame has really made a mark for him in the world . I met this taxi driver yesterday while on my trip in Paris and the way he spoke about our #pk and