Katy Perry azitabira ibirori byo kwimika Umwami w'u Bwongereza

Katy Perry azitabira ibirori byo kwimika Umwami w'u Bwongereza

 Apr 16, 2023 - 04:28

Abarimo Katy Perry na Lionel Richie bari mubazaririmba mu birori byo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III muri Gicurasi 2023.

Abahanzi barimo Katy Perry na Lionel Richie ku ikubitiro nibo batangajwe ko bazitabira ibirori byo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III bizaba ku wa 07 Gicurasi 2023.

Ku bw'ibyo, ibi birori by'imbonekarimwe bikaba bizabera mu kibuga cy'ingoro y'Ubwami bw'u Bwongereza ya Windsor Castle i London. Iyi ikaba ari inyubako y'amateka kuko yubatswe mu mwaka 1070.

Ikindi kandi, bikaba biteganyijwe ko Kety Perry we na bagenzi be bazataramira abanyacyubahiro barenga ibimbi 2000 bazaba bateraniye ku ngoro ya Windsor Castle baturutse imihanda y'isi yose.

Kuri iyi mpamvu, abandi bamaze kumenyekana bazaririmba harimo Abatariyani: Andrea Bocelli, Bryn Terfel, ndetse na Freya Ridings ntazatangwa.

Katy Perry na Lionel Richie bazitabira ibirori byo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III 

Tugarutse gato kuri Lionel Richie, akaba ariwe Ambasaderi w'igikomangoma Harry na Meghan Markle mu gikorwa cyabo cyo gufasha abababaye mu isi.

Nta kabuza ibi birori by'imbonekarimwe bizaba ari agahebuzo, dore ko n'izindi korari zo mu bihugu bine bigize Ubwami bw'u Bwongereza bizitabira.

Ikindi kandi ntitwibagirwe n'izindi korari zo mu muryango wa Commonwealth, nubwo BBC dukesha iyi nkuru itatangaje azina y'izi korari.