Snoop Dogg yikomye bikomeye Lakers n'abakinnyi bayo bamuraje nabi

Snoop Dogg yikomye bikomeye Lakers n'abakinnyi bayo bamuraje nabi

 Apr 21, 2023 - 16:17

Nyuma yuko ikipe akunda yari imaze gutsindwa, Snoop Dogg kwihangana byamunaniye.

Snoop Dogg yibasiye bikomeye ikipe ya basketball ya Los Angeles Lakers n’abakinnyi bayo. Uyu munyabigwi mu njyana ya Hip hop yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze  nyuma gato yuko ikipe ya Lakers  yarimaze gutsindwa na Ja Morant-Grizzlies kuri uyu wa Gatatu. Uyu muraperi rurangiranwa muri  West Coast umujinya wari wose ubwo yajoraga imikinire ya Troy Brown Jr., Anthony Davis na D'Angelo Russell.

Snoop Dogg yibasiye bikomeye umukinnyi wa Lakers, Troy Brown Jr.

Yagize ati:”Troy Brown wa L.A. Lakers, niba udashoboye kujya muri gym ngo utangire utere amanota atatu, ni ikibazo! Uyu munsi wahushije amanota atatu yose wagerageje gutera. Jya  muri gym ubashe gutera amanota atatu.”

Snoop Dogg yatuye uburakari ikipe ya Lakers n'abakinnyi bayo nyuma yo kumuraza nabi[Getty Images]

Snoop Dogg kandi yagiriye inama umutoza mukuru wa Lakers, Darvin Ham: “Tangira ugire ibyo wongera mu mukino, No 0 (Shaquille Harrison), cyangwa ugire ibyo ukuramo. Ugomba kuba inzobere mu gutera amanota atatu.”

Anthony Davis wantsinze inshuro  4 muri 14, agatsinda amanota 13, na rebound  8, na we Snoop Dogg na we yamwibasiye.

Snoop yashoje afite izindi nama kuri Brown

Snoop yashoje yibasira Brown ati: “No. 7 wa Lakers (Troy Brown Jr.), shaka uko wajya muri gym! Ntukajye mu kabari. Sinkubwiye ngo ujye ahandi, ahubwo  jya muri gym, nuvayo uge kwitoza gutera amanota,  kgeza igihe uzaba ubikora neza.

Snoop Dogg yababajwe cyane n'uburyo ikipe akunda ya Lakers yatsinzwe[Getty Images]

Mu mikino ine igomba gukinwa na  Lakers na Grizzlies, buri kipe imaze gutsindamo umwe mu mikino ya NBA Playoffs.

Uyu muraperi ni umufana ukomeye wa Lakers, bityo umujinya we ntiwari kubura nyuma yuko iyi kipe y' i Los Angeles yari imaze gutsindwa umukino wo kwishyura wo kuwa Gatatu na Grizzlies, byumvikana ko n’abakinnyi nka Troy Brown, Anthony Davis na D’Angelo Russell batitwaye neza muri uyu mukino atari kubarebera izuba.