Dolph Lundgren yahishuye ukuri kwashenguye imitima ya benshi

Dolph Lundgren yahishuye ukuri kwashenguye imitima ya benshi

 May 13, 2023 - 01:11

Icyamamare muri sinema, Dolph Lundgren, yatangaje ibintu byababaje cyane abakunzi be.

Umugabo wakunzwe muri firime nka Rocky IV na The Expendables, Dolph Lundgren, yatangaje ko amaze imyaka umunani arwanya kanseri.

Mu kiganiro yagiranye na Graham Bensinger, Lundgren yavuze ko bamusanganye kanseri y'ibihaha mu 2015.

Lundgren yakunzwe muri firime nka The Expendables II[Getty Images]

Yavuze ko mu gihe yumvaga ko yagiye gukira, kanseri yagarukanye ubukana mu 2020. Muganga we, yamuhaye ubuvuzi bw'ibanze, avuga ko afite imyaka 2-3 gusa yo kubaho. Ubwo kanseri y'uyu mukinnyi wa firime yagarukaga, umukunzi we Emma Krokdal, yavuze ko abaganga basanze ibibyimba mu bihaha, mu ruti rw'umugongo no mu mpyiko. Umugabo we ngo yahise yiheba, yibwira ko azapfa mu gihe gito.

Ku bw'amahirwe, Lundgren yaje kugobokwa na Dr. Alexandra Drakaki, wamufashije gushiririza ibyo bibyimba.

Mu by’ukuri, Lundgren ntiyatinye kuvuga ko yakoresha steroid mu myaka mike ishize, avuga ko akeka ko iyi imiti yongera imbaraga,  yagize uruhare mu kuzahaza ubuzima bwe.

Lundgren yatangaje ko amaranye kanseri imyaka umunani[Getty Images]

Usibye kuba umwe mu bakomeye mu ruganda rwa sinema, Lundgren ni intiti kabuhariwe. Yabonye impamyabumenyi y’ubuhanga mu by’ubutabire(Chemical Engineering) yakuye mu Ishuri Rikuru ry’ikoranabuhanga rya KTH, kandi afite impamyabumenyi ihanitse muri ibyo,  yakuye muri kaminuza ya Sydney. Lundgren kandi,  avuga indimi nyinshi. Usibye kuba azi Icyongereza n'Igisuwede,  ni na mwiza ku Kidage. Avuga kandi gato Icyesipanyolo, Igifaransa, n'Ikiyapani.

Firime zirimo Lundgren zigiye gusohoka muri Hollywood, harimo: Aquaman and the Lost Kingdom, The Expendables 4, Come Out Fighting, and Wanted Man,  ari na yo ayobora yaranafatanyije na Michael Worth kuyandika. Afite kandi icyegeranyo kiri hafi yitwa  I Must Break. Andrew Holmes yayoboye kandi akacyandikana  na Sylvester Stallone, Arnold Schwarzenegger, na Jean-Claude Van Damme.

Lundgren uretse kuba rurangiranwa muri sinema n'inintiti[Getty Images]

Twe hano kuri The Choice live, twifurije Lundgren amahirwe masa mu rugamba akomeje rwo kurwana ns kanseri, ndetse no kugira ubuzima bwiza muminsi iri imbere.