Pallaso aratakamba nyuma yo guhuragura mugenzi we

Pallaso aratakamba nyuma yo guhuragura mugenzi we

 May 31, 2023 - 05:18

Umuhanzi Palloso wo muri Uganda yasabye imbabazi umunyamuziki mugenzi we Alien Skin yahondaguye, nubwo benshi babifashe nkaho byari bigambiriwe.

Ku wa mbere tariki ya 29 Gicurasi, nibwo ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda hatangiye gucicikana Videwo y'umuhanzi Pallaso ari guhonda ibipfunsi umuhanzi Alien Skin.

Pallaso umuvandimwe wa Jose Chameleone akaba yarahondaguye Alien Skin bisanzwe binazwi neza ko ari inshuti, ibintu byatumye benshi bibaza ko ari uburyo bwo kugira ngo bamamaze igitaramo cya Pallaso ari gutegura.

Ku bw'ibyo, ubwo ibi byari bikimara kuba, Alien Skin yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko Pallaso yamutangijeho intambara ntakabuza agomba kwihorera, ndetse ko ibyo yakoze agomba kubyishyurira ikiguzi gihambaye.

Kuri iyi mpamvu, Pallaso nawe yahise ashishimura inyandiko isaba imbabazi uyu muhanzi n'abafana, avuga ko ngo byose yabitewe n'igitutu afite cyo gutegura igitaramo.

Pallaso ari gusaba imbabazi nyuma yo guhondagura Alien Skin

Ati " Ndabasuhuje bafana bange, nsabye imbabazi kuba naratakaje ibitekerezo mu ijoro ryo ku wa mbere. Buri kimwe cyose cyabaye muri ririya joro, cyatewe n'igitutu narindimo gukoreraho, gusa iyo ntabwo ari impamvu ku myitwarire yange."

Akomeza agira ati " Ndabakunda cyane kandi ndakora cyane kugira ngo nzabashe kuba mwiza ikindi gihe. Ndababaye cyane, kandi ni ukuri mbasabye imbabazi. Si narinzi uko nari kwitwara muri kiriya gihe mu buryo bwiza."

" Ku muvandimwe wange Alien Skin, ni ukuri ngusabye imbabazi. Umwijima ntugasimbure umwijima ahubwo urumuri reka abe arirwo ruganza, kandi ndabizi ko bizagenda neza. Mfashe inshingano zose zo kugusaba imbabazi."

Nyamara rero nubwo Pallaso yakubise hasi ibipfukamizo, n'ubundi afana bamwe bari kubona ari agakino barimo we na mugenzi we. 

Gusa rero umuryango wa Pallaso usanzwe uzwiho ibyo kurwana kuburyo bamwe banemeza ko yamukubise bya nyabyo ntabyo kwamamaza birimo.