Harmonize yavuze impamvu atiteguye kugaruka mu rukundo 

Harmonize yavuze impamvu atiteguye kugaruka mu rukundo 

 Feb 8, 2023 - 01:38

Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzaniya yatangaje ko agomba kuguma wenyine (single ) kuko afite amafaranga n'ibindi byose nyuma y'uko atandukanye n'umukunzi we Frida Kajala. 

Abinyujije k'urukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi yavuze ko afite imico myiza umugabo wese ashobora kugira ariko nanone ko atiteguye kongera kujya mu rukundo.

Harmonize yagize ati: "Abakobwa benshi beza, bagerageje kongera kujnyana mu rukundo kubera bazi neza ko ngira umutima woroshye. Bazi ko iyo ntanze urukundo ndutanga by'ukuri, kandi bazi ko nshobora kuba inshuti nziza n' umubyeyi mwiza."

Ati: “Nshimiye urukundo abo bose banyeretse. Ariko bamenye ko umutima wanjye urakonje! Ati ariko ndizera ko ibi bitazabaho iteka ryose."

Harmonize yavuze ko yajugunywe nyuma yo kugenda avunika, atangaza ko agiye kuguma ari umusiribateri kandi ari n'umukire.

Ati: "Ndibuka ejobundi konte yanjye yari 0.0.0.0 ku bw'ibyishimo by'umuntu. Igihe cyarageze cyo kugenda nsigara nk'umuyaga !! Nkomeza kuba ingaragu, nkomeza kuba umukire, kandi nkomeza no gukundwa."

Harmonize yatandukanye n'uwahoze ari umukunzi we Frida Kajala mu Kuboza 2022,mu gihe aba bombi batandukanye bwa mbere mu wa 2021 kubera ibibazo binyuranye harimo icy'umukobwa wa Kajala, Paula Kajala.