UKRAINE VS RUSSIA: U Burusiya bwatangije urugamba bundi bushya, NATO yahinze umushyitsi

UKRAINE VS RUSSIA: U Burusiya bwatangije urugamba bundi bushya, NATO yahinze umushyitsi

 Feb 14, 2023 - 13:25

Umuryango wo gutabara NATO watumije inama igitaraga i Brussels mu Bubirigi kugira ngo barebe icyo bakora bongere bacungure igihugu cya Ukraine kigeramiwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, abafatanyabikorwa ba Ukraine mu ntambara n'u Burusiya,by'umwihariko umuryango wo gutabara NATO uri munama i Brussel.

Umunyamabanga wa NATO Jenerari Jens Stoltenberg, yatumije inama y'ikubagahu kubanyamuryango kugira ngo barebere hamwe uko baha izindi ntwaro Ukraine.

Kuri uyu wa mbere ubwo uyu munyamabanga yabazwaga icyo u Burusiya buzakora igihe urubura ruzaba rugabanyutse, yagize ati " mu by'ukuri u Burusiya bwatangiye kugira icyo bukora."

Yakomeje agira ati" kuri nge igihe ni iki cyo guha Ukraine intwaro zose. Kandi ndi kubona u Burusiya butiteguye ibiganiro by'amahoro."

Uko byifashe ku mirongo y'urugamba 

Magingo aya, umugi wa Bakhmut uherereye muri Donetsk ukaba ukomeje gusukwaho amabombe aremerye cyane n'u Burusiya nk'uko igisirikare cya Ukraine kibitangaza.

Uyu mugi ukomeje kuberamo imirwano guhera muri Werurwe 2022. Kugeza nubu u Burusiya ntiburabasha kuwugenzura. Uyu kandi ukaba ari umugi w'ingenzi muri iyi ntambara kuko uhuza ibice bigari byo muri Donbass.

Umugi wa Bakhmut wabaye isibaniro ry'urugamba

Minisitiri w'ingabo muri Ukraine, Oleksii Reznikov akaba yongeye gutakambira u Burengerazuba bw'isi ko bakeneye imbunda zirasa kure ndetse n'indege z'indwanyi kugira bagume muri uyu mugi.

Magingo aya intambara ihuje u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi irabura iminsi 10 ngo yuzuze umwaka irwanwa.

Tariki ya 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwatangije intambara,buhita bufata n'ibice bigari bya Ukraine, ariko nyuma buza gusubizwa inyuma.

Kuri ubu intambara iri kubera mu gace ka Donbass ari naho hari uduce u Burusiya bwatangaje ko twabaye utwayo, ibintu Ukraine idakozwa.

Utwo duce ni Donesky, Luhansk, Zaporozhye ndetse na Kherson. Kugeza uyu munsi,u Burusiya buri kugenzura 21 ku ijana by'ubutaka bwa Ukraine muri iyi ntambara.