Mushiki wa Burna Boy yavuze ibintu bikomeye kuri musaza we

Mushiki wa Burna Boy yavuze ibintu bikomeye kuri musaza we

 May 4, 2023 - 11:06

Ronami Ogulu mushiki wa Burna Boy yatangaje ko ari we wamwemeje ko agomba kwitabira ibirori bya Met Gala 2023 biheruka kuba.

Umunyamideri Ronami Ogulu akaba na mushiki wa Burna Boy yatangaje ko yishimiye kuba yaratumye musaza we yitabira ibirori bya Met Gala 2023 ariwe ubigizemo uruhare.

Ibirori ngarukamwaka bya Met Gala bikaba ari ibirori byo kumurika imideri no kwibuka umudozi w'Umudage Karl Lagerfeld witabye mu 2019, bikaba byitabirwa n'abasitari banyuranye harimo abahanzi n'abandi.

Ku bw'ibyo ibi birori bikaba byarabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2023 i New York ho muri Amerika muri Metropolitan Museum, aho ibyamamare binyuranye byari byabukereye.

Tugarutse ku muhanzi wacu Burna Boy, mushiki we Ronami Ogulu akaba ya nyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram maze atangaza ko ariwe wafashe umwanya yumvisha musaza we ko agomba kwitabira ibi birori.

Uyu mushiki we usanzwe ari Umunyamideri, akaba yasohoye ifoto ya Burna Boy n'imyenda yari yambaye y'ibara ry'uburura ari nawe wayimukoreye afatanyije na mugenzi we Daniel Lee, maze atangaza ko atewe ishema no kuba musaza we yaragiye muri biriya birori bikomeye.

Nguwo Burna Boy wari waserutse mu birori bya Met Gala yambitswe na mushiki we 

Mu magambo ye yagize ati " Nageze ku ntego yange ubwo numvishaga Burna Boy ko agomba kwitabira ibirori bya Met Gala. Rwose ni intsinzi ikomeye cyane kuri ngewe. Ati Warakoze kwambara imyenda twa gukoreye nge n'inshuti yange Daniel Lee."

Abakunzi b'uyu muhanzi nabo bakaba barishimiye uko uwo bihebeye yari yaserutse yambaye muri ibi birori byari byitabiriwe n'abarenga 400 baturutse imihanda y'isi yose.