MET Gala 2023: Ikinyenzi ni cyo cyabanjirije ibyamamare kunyura ku itapi itukura

MET Gala 2023: Ikinyenzi ni cyo cyabanjirije ibyamamare kunyura ku itapi itukura

 May 2, 2023 - 11:51

Tapi itukura yari yateguriwe kunyura ibyamamare byagombaga kwitabira Met Gala y'uyu mwaka, yatambagiwe bwa mbere n'ikinyenzi.

Injangwe ya Leto ntabwo ari yo nyamanswa yonyine byarangiye igaragaye muri Met Gala 2023. Byatunguye binatangaza benshi, ubwo ikinyenzi cyatambagiraga ku itapi itukura, ba gafotozi bose bakacyerekezaho amaso na kamera zabo.

Abafana n'abari aho muri ibyo birori, bahise bashimishwa n’uyu mushyitsi muto utatumiwe. Aka gashya, kabereye hanze ya New York’s Metropolitan Museum of Art. Bidatinze, abashyitsi batangiye guha abafotora amabwiriza bati: “Fata ifoto y'ako kantu!”

Byagendekeye bite iki kinyenzi kitabiriye Met Gala nta butumire?

Ufotora yatangiye gutunganya zoom kuri kamera ye, afata amashusho menshi yo gusuzuma. Ikinyenzi gisa nkaho cyabigambiriye, cyatambagiye ku itapi itukura yose uko yakabaye, ndetse kizamuka intambwe ku yindi  kigana mu nzu ndangamurage. Icyo gihe, ni bwo ufata amashusho yagerageje kukibuza inzira.

Ikinyenzi ni cyo cyabimburiye ibyamamare kunyura ku itapi itukura muri Met Gala y'uyu mwaka[Getty Images]

Ibintu ariko byaje gukomera. Kuko ako gakoko gasa nkaho kazimiye mu buryo budasobanutse, byatumye uwafotoraga agira ubwoba, akeka ko gashobora kuba kazamutse mu kuguru kw’ipantaro ye.

Mu busanzwe, ibinyenzi bikunze kugaragara i New York mu gihe cy’izuba n’ubushyuhe, guhera muri Gicurasi kugeza muri Nzeri. Bivuze ko bihurirana n'igihe cya Met Gala.