Shakib yabyamaganiye kure avuga ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko we na Zari bameranye neza nta kibazo na kimwe bafite.
Ati "Ngewe n'umugore wange tumeranye neza. Turi mu rukundo, kandi turifuza ko abantu bahagarika gukwirakwiza inkuru badafitiye gihamya."
Shakib kandi yaboneyeho no kwamaganira kure abavuga ko asaba abagore amafaranga, ashimangira ko akora cyane kugira ngo abone amafaranga ye bwite.
Yavuze ko yubaha urugo rwe, kandi nta bandi bagore bo hanze ajya agirana ibihe byiza na bo.
Ati "Nkora cyane ku bwa buri kimwe cyose mfite. Nta muntu n'umwe nishingikirizaho, kandi ntabwo nsaba abagore amafaranga. Ibyo ni ibinyoma."

