David Adeleke amazina nyakuri ariko akaba azwi ku izina rya Davido muri muzika mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria, yongereye amasezerano yo gukorana Sony music.
Kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Gicurasi nibwo Davido yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze akurikirwaho n'abatari bake ko yasinye amasezerano na Sony music.

Davido yavuguruye amasezerano ye na Sony music
Davido mu magambo ye ati " Nejejwe no kubatangariza ko nongereye amasezerano y'ubufatanye na Sony music. Ati mukomeze mwumve alubumu yange Timeless."
Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze akaba agaragara ari kumwe n'abareberera inyungu ze mu mategeko ndetse ashyira n'umukono kuri ayo masezerano.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 19 Gicurasi akaba yaje avugurura ayari yashyizweho umukono mu 2016.

Davido yashyize umukono y'imikoranire na Sony music
Nubwo yashyize umukono kuri aya masezerano, ntayandi makuru yatangajwe yarekeranye n'igihe ayo masezerano azamara cyangwa se amafaranga azajya ahabwa, gusa ikizwi ni uko ari amafaranga atubutse.
Uyu muhanzi akaba akomeje kuryoherwa n'umuziki we nyuma y'uko asohoye alubumu ye ya Kane 'Timeliness' ku wa 31 Werurwe 2023, ndetse ikaba ikomeje gukundwa mu nguni z'Isi zose.
