Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, hafi ku isi hose bizihiza umunsi w'abakundana (Valentines Day ).
Kuri uyu munsi abakundana bohererezanya indabyo ziherekejwe n'amagambo aryoheye amatwi.
Kuva mu kinyejana cya Gatatu ubwo umupadiri Valantin yicwaga azira kurenga ku mategeko ya Roma agasezeranya ababaga bikundaniye kuko muri icyo gihe bitari byemewe, ariko we yahisemo kubikora ashyira ubuzima bwe mu kaga.
Kubera uburyo yiyemeje gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo asezeranye ababaga barakundanye ndetse akaza no kwicwa, byatumye ahindurwa umutagatifu muri kiliziya gatorika kandi buri mwaka uyu munsi urizihizwa henshi mu isi nk' umunsi w'abakundana.
Dore amafoto n'imbamutima z' ibyamamare byo mu Rwanda byakoresheje ku mbuga nkoranyambaga mu gutaka abo bihebeye ku munsi w'Abakundana:
1.Umunyarwenya Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona

“Buri gihe mpora muri Valentine iyo ndi kumwe nawe”, Aya ni amagambo y'umunyarwenya Nkusi Arthur yahorereje umugore we Miss Muthoni Fiona.
Aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga,bahisemo kwerekana amafoto ubwo bari hanze y'u Rwanda bari mu kiruhuko.
2. Umuhanzi The Ben na Uwicyeza Pamella

The Ben we n'umugore we Uwicyeza Pamella babinyujije ku ruta rwa Instagram, berekanye uko byari byifashe.
Ben na Pamella berekanye amafoto bishimanye bari iwabo mu rugo bateguye indabyo z'umutuku bigaragara ko ari byiza rwose.
3.Kimenyi Yves na Miss Muyango

Uyu musore Yves mu kwifuriza umunsi mwiza w'Abakundana umukunzi we, mu cyakare yabyutse yifashisha indirimbo ya Nel Ngabo yise ’Arampagije’.
Mu kubikora gutyo yabiherekesheje amagambo agira ati :"Wambaye hafi mu bibi n’ibyiza, uyu munsi ndashaka kugushimira."
Aba bombi bakaba baririrwanye Umunsi wose bari mu bizunga by'urukundo.
4. Miss Nishimwe Naomi na Michael Tesfay

Micheal ku munsi w'Abakumdana nawe yafashe ikaramu yandikira imbamutima ze ku mukunzi we Miss Nishimwe Naomi wabaye Miss Rwanda 2020.
5.Umuhanzi Mico The Best na Clarisse Ngwinondebe

"Umunsi mwiza w’abakundana mukundwa, ndagufite nawe uramfite." Aya niyo magambo Mico the best yandikiye umugore we Clarisse.
6. Umuhanzi Meddy na Mimi Mehfira

Umugore wa Meddy, Mimi niwe watangiye yifuriza umunsi mwiza umugabo we, yandika ko ari umwami we ubuzima bwose.
Bidatinze Meddy nawe yamusubije ko ari Umwamikazi we.
7.Umunyamakuru wa siporo Imfurayacu Jean Luc

Uyu musore umenyerewe nk'umunyakuru w'imikino ,nawe yatunguye abakunzi be abereka amafoto y'umukunzu we ariko ntihagira izina rye atangaza,ibyatunguye benshi.
8. Umukinnyi Nsabimana Aimable

Umukinnyi w'ikipe ya Kiyovu Sports yo mu Rwanda nawe yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Grace.
Uyu myugariro wa Kiyovu yahise, amusaba ko yazamubera umugore undi nawe yemera ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima busigaye.
9.Umuhanzi Alpha Rwirangira na Umuziranenge Liliane

Alpha Rwirangira aho ari mu gihugu cya Canada abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yandikiye amagambo aryoheye amatwi umukunzi we.
Alpha yagize ati :"Ndamutse ngiye kongera guhitamo nahitamo wowe rukundo rwanjye."
10.Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda

Jay Rwanda wabaye Mister Africa mu mwaka 2017, nawe yerekanye umukobwa yihebeye ku munsi w' Abakundana.
Uyu musore mu ifoto yeretse abamukurikira, yarangiza akandika ati "Valantine wanjye mwiza useka amasaro agaseseka."
Muri rasange ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda bifurije abakunzi babo umunsi mwiza abo bihebeye ntitwabavuga ngo tubarangize.
Gusa mu bandi bagize ibyo bandika ku bakunzi babo harimo:Umuraperi Kivumbi King, Umufotozi Plaisir Muzogeye , DJ Rusam ,Ngarambe François-Xavier n' umufasha we Yvonne Solange ndetse n'abandi.
