Umunyarwenya ukomoka muri Kenya akaba n’umuhanzi, Eric Omondi uzwiho kutavuga rumwe na goverinoma ya Kenya, yihanije Perezida William Rutto n’abamufasha kuyobora Kenya.
Eric Omondi yasabye leta ya Kenya kudakomeza gusoresha urubyiruko
Uyu munyarwenya wari aherutse muri gereza azira ibitekerezo bye bijora imiyoborere yo muri Kenya, yongeye kwikoma ubuyobozi bwa William Rutto abwihaniza kudahirahira busoresha urubyiruko by’umwihariko urushakira amaramuko kuri murandasi no kumbuga nkoranyambaga harimo na YouTube.
Icyo Eric Omondi adakozwa ni umusoro ungana na 15% ( ku mafaranga binjiza). wishyuzwa abashakira amaronko kuri murandasi ( content creators) biganjemo urubyiruko.
Eric Omondi yakuriye leta ya Kenya kwiba abaturage bakennye igahaza abaherwe
Uku kuri kuryana Eric Omondi yakunyujije kuri Instagram ye, mu mashusho yagaragayemo ari kumwe n’urubyiruko bagenzi be, bamagana uburyo leta ya Kenya ifata nabi rubanda rugufi, banamagana umusoro ungana na 15% usoreshwa abashakira amaronko kuri Instagram, YouTube n’ahandi.
Omondi yagize ati:”Ndabwira wowe William Rutto n’abagenzi bawe muyoboranye Kenya, ntidushobora kwihanganira ibyo mwe abayobora leta mudukorera gusa tujyiye kugira icyo tubikoraho Kandi nimwe ingaruka zizageraho."
Eric Omondi yashinje William Rutto guhindura abaturage ba Kenya, abacakara
Yakomeje agira ati:” Abarenga miriyoni 33 babayeho nabi bitewe no kwigwizaho ubutunzi kw’abantu batanarenze 500 muyoboranye. Musoresha abakene mukajya guhaza ibifu by’abakire.
Muri ababeshyi ruharwa, mwabeshye urubyiruko akazi, ntimwabafasha kwiga none naduke baronse munshaka kutubatwara.
Mwebwe none munywa inzoga, ejo icyayi, mukanya kawunga, ejo ubugari mu gihe hari ababyeyi bari kwicirwa n’inzara murugo. Ufata ijambo ukavuga ko ufasha abaturage nyamara warabagize abacakara. N’ikimenyimenyi , benshi bafungiye muri gereza ni abamotari n’abandi rubanda rugufi.”
Eric Omondi yaburiye leta ya Kenya ko mu gihe bakomeza guhonyora abaturage yazakora ikintu kitazabagwa amahoro
Eric Omondi yashoje agira ati:”Mwatwimye umugati turaceceka, no muje no kutwambura 15%, ubu twarabamenye, nta handi dufite twajya, Imana yo mu ijuru izabahana, ariko mufungure amatwi mwumve, ntimwongere gusoresha urubyiruko.”
