Abakunzi ba sinema aho bava bakagera nta muntu utararebye film ya black panther aho ruharwa mu gukina Film Lupita yigaragariza.
Hari ikanzu aserukana mu gace kabanza aho baba bagiye gushyingura T’Challa wari umwami wa Wakanda, ari we Chadwick Boseman, witabye Imana mu 2020.
Mu gice cya kabiri cyiswe wakwanda, niho aseruka yambaye iyi kanzu byaje kumenyekana ko yawukomoye ku mwambaro gakondo w'abanyarwanda.
Abinyujje kuri Instagram, Lupita yasobanuye uko iyi kanzu yari yambaye yakozwe biturutse ku mushanana w'abanyarwanda.
Ati “Igihe najyaga kwipima imyenda yo muri Wakanda Forever, Ruth yari akiri gushaka umwambaro Nakia azajyana mu kiriyo cyo kwa Ramonda. Yagerageje kunyereka ibitekerezo yari yakusanyije ashaka kumva nanjye ibyo nashyiraho.”
Yongeyeho ati “Icyo gihe nari maze iminsi mvuye muri Kenya umuvandimwe wanjye Fiona yitabiriye ubukwe bw’inshuti z’Abanyarwanda yambaye umwambaro wabo gakondo.. Nereste Ruth iyo foto ihita imuha igitekerezo cy’iyi kanzu yakoze, iri muzo nakunze cyane.”

Ikanzu Lupita yari yambaye muri film Black panther.

Umushanana Fiona umuvandimwe wa Lupita yambaye mu bukwe yatashye mu Rwanda niwo wabaye imbarutso yatumye Lupita akoresha iriya kanzu.
