Umunezero mu muryango wa Kenye West

Umunezero mu muryango wa Kenye West

 Mar 10, 2023 - 05:25

North West umwana mukuru wa Kim Kardashian na Kenye West, yagiranye ibihe byiza na Papa we hamwe n'umugore wa se mushya Bianca Censori .

Nyuma y'amezi abiri Kanye West ashatse umugore mushya Bianca Censori, bongeye kugaragara bari kumwe n'umukobwa wa Kanye West mukuru yabyaranye na Kim Kardashian.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Werurwe2023, Kanye West n'umwana we North West bari mu byishimo muri Universal Studios Hollywood i California, hamwe n'umugore we mushya Bianca Censori.

Amafoto abagaragaza bakina Basketball, ndetse andi mafoto akabagaragaza bagiye guhaha mu isoko, ndetse kandi bakaba barasangiye n'amafunguro yo ku manywa.

Kanye West n'umwana we ndetse n'umugore we Bianca Censori 

Ikigaragara nuko Kenye West ari kugaragariza urukundo umuryango we nyuma y'uko yagiye ashwana n'abanyamakuru ndetse n'indi myitwarire itari myiza yamuvuzweho.

Kanye West n'umugore we baherukaga kugaragara muri Los Angeles, ubwo Bianca Censori yagaragaraga afite ubwoba, ibintu nabyo  byaragarutsweho mu buryo bwihariye.