Amakuru y'urukundo rwa French Montana na Rubi Rose yatangajwe na Rubi ubwe nyuma y'amafoto aba bombi bafashwe basohakanye i Beverly Hills muri California.
Nyamara Rubi Rose yahisemo kubishyira ku mugaragaro nyuma y'uko hari hashize iminsi hari ibihuha by'uko bari mu rukundo ariko nta gihamya ihari.
Nubwo yavuze ko ari mu rukundo na French Montana ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Shade Room, akaba yaravuze ko urukundo rwabo rukiri mu mizi.

French Montana na Rubi Rose Ubwo bari basohokanye nk'abakunzi
Nubwo meze bitya, iyi nkuru y'urukundo rw'Abaraperi babiri ije nyuma y'uko Rubi Rose atandukanye n'umukunzi we Darryl Dwayne Granberry Jr wamenyekanye nka PontiacMadeDDG (DDG) mu muziki.
Nyamara Rubi akaba yaratandukanye na DDG nyuma y'uko yamushinjaga gukundana n'undi mukobwa Halle Bailey ndetse bakaba baranateranye amagambo ku rubuga rwa Twitter.
Ku bw'ibyo, Umuraperikazi akaba n'Umunyamideri Rubi Rose Benton, ubwo yamaraga kwemeza iby'umubano we na French Montana, hibajijwe niba bazajya banakora indirimbo.
Nta kabuza aba bombi urukundo rwabo ni rukomeza, uruganda rwa muzika muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika ruzaba rwungutse abandi bantu bakundana bakora n'umuziki.
