Yatewe indobo ziruta imyaka ye, Derrick yashimiye uwamupfuye agasoni

Yatewe indobo ziruta imyaka ye, Derrick yashimiye uwamupfuye agasoni

 Apr 18, 2023 - 09:10

DK w'imyaka 39 wari warabuze umukobwa wakwemera kumebera umugore, yatanagaje urugendo rw'urukundo rwe bakoze ubukwe muri uku kwezi.

Urukundo rujya aho rushatse kandi igihe rushakiye, ibi wabihamirizwa na Kwoyela Derick w'imyaka 39 wo mu gihugu cya Cameron ukora akazi k'ubwarimu.

Uyu musore ari mu byishimo byinshi nyuma y'uko abonye umukunzi wemeye kumukunda uko ari (nta money nta body) nyuma yo kubengwa n'abakobwa benshi barusha umubare imyaka ye.

Derrick uzwi nka DK, yabayeho mu buzima bwo kwihangana no kutita ku bakobwa bamubengaga umunsi ku wundi.

Mu mwaka wa 2022, Derrick wari ufite imyaka 28 nibwo yatangiye gukundana na Kahboh Patience wemeye kumukunda uko ari.

Aganira na MMI, yavuze ko akunda Patience kandi uyu mukobwa nawe amukunda ku buryo yifuza kuba mama w'abana be.

Ati "Imico ye yarankuruye, ni mwiza kandi ampa icyubahiro nkwiye. Patience niwe Imana yandemeye."

Derrick yabayeho mu buzima bugoye kubera ubugufi bwe ndetse n'abakobwa bagahora bamugendera kure ku buryo atabasaba ko babana.

Derrick yatangaje ko nubwo ibyo byabaye ntacyo yari yitayeho ariko yababajwe n'abantu b'inshuti ze za hafi bashatse kwica ubukwe bwe.

Yagize ati "imbogamizi yacu ya mbere ni igihe twapangaga kubana, inshuti ze n'abantu ba hafi ye bamuciye intege bamubaza impamvu yemeye gushakana n'umugabo mugufi ndetse w'umukene nkange"

Ubukwe bwabo bwo mu mihango gakondo yabo bwabaye ku wa 06 mata ahitwa Bali Nyonga hanyuma ku wa 08 mata bakora ubukwe busanzwe ahitwa Bamenda.

Derrick yakoze ubukwe na Patience nyuma y'imyaka 39 abakobwa bamuhungira kure kubera ingano ye idashyitse.

Source; ghbase.com