Umuraperi wo muri USA ukundwa n'Abanya-Nigeria agiye ku bataramira

Umuraperi wo muri USA ukundwa n'Abanya-Nigeria agiye ku bataramira

 May 27, 2023 - 05:31

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Lil Durk yatanageje ko ari gutegura gutaramira Abanya-Nigeria mu gitaramo cy'akataraboneka.

Amazina nyakuri ni Durk Derrick Banks wamenyekanye nk'umuraperi Lil Durk muri Amerika, yatangaje ko bidatinze ari gutegura gutaramira Abanya-Nigeria.

Uyu muraperi wavukiye muri Chicago Illinois ho muri Amerika, akaba yavuze ko ari gutegura igitaramo kigari mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Afurika.

Lil Durk w'imyaka 30 y'amavuko, akaba yabitangaje ubwo yaganiraga n'abafana be kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi ku rubaga rwa Twitter.

Ku bw'ibyo, akaba yabitangaje ubwo umufana umwe yamubazaga ibihugu birimo: Nigeria, Ghana, Uganda na South Africa, icyo yakoreramo igitaramo; nawe nta gutinda ahita amusubiza ko ari kureba uko yategura igitaramo i Lagos muri Nigeria.

Lil Durk ari gupanga gutaramira Abanya-Nigeria 

Kuri iyi mpamvu, abafana bahise babyishimira cyane maze umwe muri bo ati " Lil Durk igihe azazira muri Nigeria, Ghana, Uganda, South Africa[....] Bizaba ari ibintu by'akataraboneka kuko uzabona abafana bawe bagukunga by'ukuri [...] Nabaye umufana wawe kuva mu 2013."

Lil Durk nawe yahise amusubiza ati" Ndashaka gukora igitaramo gihambaye muri Nigeria vuba rwose."Bikaba bitangazwa ko uyu muhanzi afite abafana benshi muri iki gihugu cyane biganjemo ab'urubyiruko.

Uyu muraperi indirimbo 'All My Life’ aheruka gusohora ari kumwe na J.Cole, mu masaha 24 igisohoka, ikaba yarahise iza ku mwanya wa mbere kuri Apple Music Nigeria.

Nta kabuza uyu muraperi byemezwa ko aza ku isonga mu baraperi bo muri Amerika bakunzwe kuruta abandi muri kiriya gihugu nk'uko yanabigaragarijwe n'abafana be, umunsi azaza azishimirwa na benshi.