Amacenga ya Spice Diana na mwarimu wamukunze mu mashuri yisumbuye

Amacenga ya Spice Diana na mwarimu wamukunze mu mashuri yisumbuye

 May 1, 2024 - 08:56

Umuhanzi Spice Diana yahishuye uburyo yifashishije umwarimu we mu mashuri yisumbuye washakaga kumufatirana n'ubukene bw'umuryangowe akamurongora, ariko birangira mwarimu ari we ubihombeyemo mu buryo bukomeye.

Namukwaya Hajara Diana amazina nyakuri y'umuhanzikazi Spice Diana ukomoka muri Uganda, yongeye kugaruka ku rugendo rw'ishuri rutamworoheye kubera ko mama we ari we wenyine wabitagaho mu muryango kandi nta bushobozi afite.

Kuri iyi nshuro, Diane yagarutse ku buryo yabuze amafaranga yo kwishyura kugira ngo azakorera ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, agahita yifashisha umwarimu we wari n'umuyobozi mu kigo cya 'St Peter's Senior Secondary School' washakaga ko amubera umugore, ariko we atabishaka.

Spice Diana yavuze uburyo yifashishije mwarimu wamukunze akarangiza amasomo ye

Mu kiganiro Spice Diana yagiranye na Bukedde TV, yavuze ko umunsi umwe yagiye kureba uwo mwarimu mu biro bye akamutakambira amubwira ko umubyeyi we atabona amafaranga yo kwishyura ishuri, ariko nyamara uwo mwarimu we atavuze izina, akabibonamo izindi nyungu.

Mu magambo ya Diane ati "Byari kumugoroba yarampamagaye mu biro bye abwira ko yifuza ko namubera umugore niba mbishaka. Numvishe ari ibintu bibi, ariko naravuze ati ok.

"Mu minsi yakurikiyeho natangiye kumwirinda, ariko we atangira kunsebya imbere y'abanyeshuri anyita indaya. Kubera icyo gitutu nahisemo kureka ishuri mu gihe cy'ibyumweru biri, mbwira mama ko banyirukaniye amafaranga."

Spice yahagaritse ishuri kubera umwarimu wamusebyaga imbere y'abandi banyeshuri 

Yunzemo ko uwo mwarimu nyuma yaho yakomeje kujya yohereza amabaruwa y'urukundo akayaha inshuti ze zikayamuha amusaba kugaruka ku ishuri. Byaje kurangira igitondo kimwe afashe inzira ajya ku ishuri, ariko agenda yiyemeje guhangana nawe.

Ati "Namweretse amabaruwa yose yanyoherereje, ndamubwira ati 'ibi n'ibimenyetso byerekena ko wagerageje kunkorera ihohoterwa rishingiye ku gitsinda. Naramubwiye ati iyi ni inyandiko yawe nta buryo ufite bwo guhakana ko utashatse kunkoresha imibonano mpuzabitsina kugahato.

"Byaje kurangira nta yandi mahitamo afite, uretse kunyandikira ko nishyuye nemerewe kujya mu ishuri. Na murumuna wange na we yize aho ararangiza muri ubwo buryo. Yaranyanze cyane, ariko nta kintu yari afite cyo gukora, uretse kubwira ko nta hantu nzigeza."

Uyu muhanzi yashimangiye ko nyuma bakomeje guhura yiga muri Makerere University, ariko noneho uyu mwarimu aza gutungurwa amusanze muri Campus yitwaye mu mudoka amubaza uko yabigenje kugira ngo agere aho ageze.

Umwarimu wabwiye Spice Diana ko ntacyo azageraho yatunguwe no kubana ari muri Kaminuza atwaye n'imodoka