Burna Boy yajegeje umugi wa Paris

Burna Boy yajegeje umugi wa Paris

 May 23, 2023 - 06:07

Imbere y'abantu ibihumbi 40,000 i Paris mu Bufaransa nibo Burna Boy yarimo ahereza ibyishimo by'akataraboneka.

Mu mpera z'icyumweru nibwo umunyamuziki mu njyana ya Afrobeats Burna Boy wo muri Nigeria yarimo ataramira abatuye i Paris mu Bufaransa.

Muri sitade ya La Défense Arena i Paris ikaba yari yuzuye abarenga ibihumbi 40,000, aho Burna Boy yahaye ibyishimo abo bantu mu bitaramo bizenguruka isi byo kuri alubumu ye yise "Love, Damini'.

Kuri uriya munsi kandi Burna Boy yaririmbye indirimbo zo kuri iyi alubumu "Love, Damini' yari no muzihatanira ibihembo bya Grammy awards muri 2022.

Zimwe mu ndirimbo yaririmbye zo kuri iyi alubumu harimo nka: Last Last’, ‘For Your Hand’, ndetse na ‘Its Plenty’.

Burna Boy i Paris imbere y'abarenga ibihumbi 40,000 nibo yataramiye

Akaba kandi yaranaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zo kuri alubumu ya Gatanu yise "Twice As Tall."

Burna Boy watangiye kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga mu 2018, ndetse mu 2019 akajya mubahatanira ibihembo bya Grammy awards, akomeje kwandika amateka mashya.

Uyu kandi muri 2020 alubumu ye ya Gatanu yise 'Twice As Tall' yegukanye igihembo cya Grammy awards nka alubumu nziza.

Ikindi kandi uyu musore ategerejwe i London mu Bwongereza imbere y'abarenga ibihumbi 60,000 ku wa 03 Kamena 2023.