Davido agiye gukora ibitaramo muri USA

Davido agiye gukora ibitaramo muri USA

 Apr 26, 2023 - 04:20

Hamekanye amatariki umuhanzi Davido azakoreraho ibitaramo byo kumurika alubumu ye Timeless muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Nyuma y'uko Davido akoze igitaramo cy'imbaturamugabo ku wa 23 Mata 2023, cyo kumurika alubumu ye Timeless i Lagos muri Nigeria, kuri ubu agiye kwerekaza muri Amerika.

Igitaramo yakoze i Lagos kuri uyu wa 23 Mata, abarenga ibihumbi 50,000 bakaba aribo bitabiriye.

Nubwo tike yari akayobo, aho iyamake yari ibihumbi 47frw, ariko abantu baruzuye ibyatumye yiyemeza gukomeza kumurika iyi alubumu ye kubakunzi be bari muri Amerika.

Ku bw'ibyo, ibitaramo bye muri Amerika bizatangira ku wa 01 Nyakanga bigeza ku wa 18 Ugushyingo 2023.

Ku ntango, igitaramo cye kizabera Capital One Arena muri Washington DC ho muri Amerika ku wa 01 Nyakanga 2023.

Ikindi kizakurikiraho cyizaba giteganyijwe ku wa 07 Nyakanga 2023, kibera Toyota Center mu mugi wa Houston.

Kuri tariki ya 08 Nyakanga 2023, Davido akazamurika alubumu ye mu mugi wa Chicago muri Credit Union 1 Arena at UIC.

Naho kuri tariki ya 13 Nyakanga 2023, azakorera igitaramo mu mugi wa Boston muri MGM Musical Hall at Fenway.

Tariki ya 15 Nyakanga 2023, azerekeza muri Canada, aho azakorera igitaramo mu mugi wa Toronto muri Budweiser stage.

Uyu muhanzi akaba azasoza ibitaramo bye ku wa 18 Ugushyingo 2023 mu mugi wa Atlanta muri State Farm Arena.

Tugarutse gato kuri, iyi alubumu Timeless, uyu muhanzi azaba ari kumurika, akaba yarayishyize ku mugaragaro ku wa 31 Werurwe 2023.