Butera Knowless umwe mu bahanzikazi beza b'umuziki nyarwanda, yabyaye umwana wa gatatu nyuma y'uko ku wa 4 Mutarama 2021 aribwo Butera Knowless yahamirije Radio Rwanda ko yibarutse umwana wa kabiri bise Inzora [Bisobanuye ukwezi kwuzuye].
kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023 nibwo amakuru yabaye kimomo ko Butera Knowless yamaze kwibaruka umwana wa gatatu nyuma yo guhisha amakuru ko atwite nta foto igaragaza gutwita kwe yigeze ijya ahagaragara.
Butera Knowless utagishishikajwe no kuririmba, yatangaje ko yishimira abana be ndetse ko imfura ye ayifata nk'umuvandimwe we kubera ukuntu aba ashaka ko bakina.
Ati "Nishimira imfura yange, mba numva ameze nk'umuvandimwe wange bitewe n'ukuntu aba ashaka ko dukina"
Icyo gihe aganira na Radio Rwanda, yavuze imva n'imvano y'amazina y'umwana we (Inzoora) ndetse ahishura uko yiyumvaga ubwo yari atwite inda ye ya mbere.
Ati “Inzora ni Clement warizanye. Afite ukuntu muri iyi minsi cyangwa se muri ibi bihe yabaye Umunyarwanda cyane. Yahoraga ambwira ati ‘ubundi bino bintu by’amazina y’abakoloni ni ibiki? Kuki ubundi twiswe amazina y’abandi?”
Butera Knowless yibarutse ubuheture
Mar 4, 2023 - 06:38
Nyuma yo kugirwa ubwiru, Butera Knowless yibarutse umwana wa gatatu haciyemo umwaka umwe abyaye umwana wa kabiri.