Nigeria yabaye isereri na Burna Boy yaciye agahigo kuri Spotify

Nigeria yabaye isereri na Burna Boy yaciye agahigo kuri Spotify

 Oct 21, 2022 - 08:44

Umuhanzi Burna Boy umaze kuba ubukombe mu muziki wa Africa yashyizeho agahigo gashya ku rubuga rucuruza imiziki rwa Spotify. Ibi bishimangira ko umuziki wa Nigeria umaze kuba umwe muri Ntayegayezwa ku Isi.

Amazina ye nyakuri ni Damini Ebunoluwa Ogulu MFR ariko yamamaye cyane ku izina rya Burna Boy binyuze mu muziki. Akora imiziki yo mu bwoko bwa Afrobeats, African popular music, Dancehall, Pop music, Afropop, Nigerian Street Music n’izindi njyana bitewe n’uko abishatse.

Burna Boy kuri ubu yaciye agahigo ku kuba umuhanzi wa mbere ukomoka muri Africa ugize album imaze kugurwa n’abasaga miliyoni 600 ku rubuga rwa Spotify ruri mu zikunzwe cyane muri iki gihe.

Burna Boy yaciye aka gahigo binyuze kuri album ye yise “African Giant” yasohoye mu mwaka wa 2019.

Iyi album igizwe n'indirimbo 5 zirimo "Africa Giant" ari nayo ibanza kuri iyi album ikunzwe cyane.

Guca aka gahigo kwa Burna Boy biragaragaza ko umuziki wa Nigeria umaze gutera imbere cyane kandi ko utakigurwa n’abanya Africa gusa ahubwo n'abandi batuye Isi.

Usibye Burna Boy, umuhanzi Wizkid mugenzi we aherutse guca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa wumvishwe n’abasaga miliyari 5.

Usibye kuba “African Giant” yaciye agahigo, Burna Boy aherutse gushyira hanze indi album yise “Love, Damini” nayo ikunzwe ndetse umunsi ku munsi igenda ica uduhigo dutandukanye.

Burna Boy w’imyaka 31 aherutse gutangaza ko ibyokurya bye bitajya bipfa kuburaho urusenda rukorerwa mu Rwanda ruzwi nk’akabanga.

Uyu muhanzi kandi uhagaze neza kugeza ubu, aherutse kugaragara arikunwe n’ikirangirire muri muzika y’Isi, Dj Khaled ufatwa nk’uwambere mu kuvanga imiziki no gukora indirimbo ahurije hanwe abahanzi ndetse byanavuzwe ko bafitanye indirimbo izasohoka vuba.

Burna Boy ubwo yari kumwe na Dj Khaled.

Umuhanzi Burna Boy aherutse gutangiza ubucuruzi bw'urumogi rwa "Cannabis".

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/wizkid-yaciye-agahigo-kuri-spotify