Drake yatsindiye akayabo mu mukino w'amahirwe

Drake yatsindiye akayabo mu mukino w'amahirwe

 Apr 23, 2023 - 08:35

Umuraperi Drake yatsindiye miliyoni 1.38 y'amadorari nyuma yaho asheteye Gervonta Davis mu mukino w'iteramakofi yatsinzemo Ryan Garcia.

Umuraperi Aubrey Graham wamamaye cyane ku izina rya Drake mu muziki, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ariko akaba afite inkomoko muri Canada, yatsindiye akayabo mu mukino y'amahirwe (betting) imikino azwiho gukunda cyane kuyikina.

Ku bw'ibyo rero, Drake akaba yagize amahirwe atsindira miliyoni 1.38 y'amadolari ubwo Gervonta Davis yatsindaga Ryan Garcia, mu mukino wabaye mu ijoro ryakeye wahuzaga aba bakizigenza mu iteramakofe.

Nk'uko Daily Mail yabitangaje, nubwo Drake yatsindiye aya mafaranga, ko mu by'ukuri atariyo yari akwiriye gutsindira kuko yasheteye Gervonta mu byiciro bitatu mu mafaranga ahwanye n'ibihumbi mirongo ine na bitanu by'amadolari, gusa akaza gutsindwa kuko yibeshye ku manota Gervonta yari butsinde mu byiciro bitatu (3 rounds).

Nubwo Drake yatsindiye miliyoni 1.38, ariko yari yashoye miliyoni imwe y'amadolari. Byumvikana ko atungutse amafaranga menshi kubera ko yibeshye mu mibare Gervonta Davis yari butsindireho mu byiciro bitatu mu mukino wamuhuzaga na Ryan Davis yanatsinze.

Nubwo ariko atungutse menshi bigendanye nayo yari yasohoye, iyo yose ashya, byari kumushavuza nk'uko yabisangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.