The Weeknd yinjije miliyoni 298 z’amadolari ya Amerika muri uyu mwaka wa 2025, ibintu byamushyize imbere y’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga nka Taylor Swift na Beyoncé bari bamaze igihe bayobora uru rutonde.
Ibi byagaragajwe mu rutonde rwa Forbes rwitwa Iconoclast 50, rwerekana uko The Weeknd yakomeje kwinziza agatubutse,haba mu bitaramo no mu bikorwa byo gucuruza umuziki we.
Igice kinini cy’ayo mafaranga kuri uyu muhanzi, gituruka mu rugendo rw’ibitaramo rwa AFTER HOURS TIL DAWN TOUR, rwabaye rumwe mu ngendo z’ibitaramo zinjije amafaranga menshi kurusha izindi zose zakozwe n’umuhanzi ku giti cye.
Forbes ivuga ko amafaranga yinjijwe na The Weeknd ataturutse gusa mu bitaramo birenga 40 yakoze mu 2025, ahubwo yanaturutse mu masezerano akomeye yagiye asinya ajyanye n’uburenganzira bw’ibihangano bye. Ibi byiyongereye ku mafaranga ava mu gukinwa k’umuziki we ku mbuga zitandukanye no mu yandi masezerano y’ubucuruzi, bituma aba umuhanzi wa mbere winjije amafaranga menshi ku isi mu mwaka ushije.
Urugendo rwa AFTER HOURS TIL DAWN TOUR rwabaye kimwe mu bikorwa byaranze cyane isi y’umuziki muri uyu mwaka. Kuko Live Nation yaruteguraga yatangaje ko rwarengeje miliyari imwe y’amadolari yinjijwe nyuma yo kugurisha amatike arenga miliyoni 7.5 mu bitaramo 153 byabereye muri Amerika y’Amajyaruguru, u Burayi, Amerika y’Epfo na Australia.
Ibyo byatumye uru rugendo rwandika amateka nk’urwinjije amafaranga menshi kurusha izindi zose zakozwe n’umuhanzi w’umugabo ku giti cye.
Si ibyo gusa kandi The Weeknd yakomeje no guterwa imbaraga n’ubwamamare bw’indirimbo ze zirimo “Blinding Lights”, “Starboy” na “Save Your Tears”, zikomeje kuba mu ndirimbo zumvwa cyane ku mbuga zicururizwaho umuziki,ari nako zakomezaga kwinjiza atari make.
Album ye ya 2025 yitwa Hurry Up Tomorrow nayo yagize ibihe byiza ku isoko ry’umuziki, ari nako nayo yinjizaga agatubutse kuri uyu muhanzi.
Ku rutonde rwa Forbes, Taylor Swift yaje ku mwanya wa kabiri n’amafaranga abarirwa muri miliyoni 202 z’amadolari, mu gihe Beyoncé yaje ku mwanya wa gatatu n’amafaranga miliyoni 148 z’amadolari.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
