Drake afite inkomoko muri Afurika

Drake afite inkomoko muri Afurika

 May 9, 2023 - 02:05

Umuraperi w'Umunya-Canada Drake yatangaje ko ibizamini by'amaraso byakozwe kuri se byarekanye ko afite inkomoko muri Afurika.

Umuraperi Aubrey Drake Graham wamenyekanye mu muziki nka Drake muri Amerika, ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Canada, yatangaje ko afite inkomoko muri Afurika.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije kuruta rwe rwa Instagram, yatangaje ko ibizamini by'amaraso byakorewe kuri se Dennis Graham byerekeranye ko inkomoko yabo 30% ari muri Nigeria.

Andi makuru kandi avuga ko ibizamini by’amaraso se wa Drake yakoresheje, bigaragaza ko hari n’ibindi bihugu by’Afurika afitemo ibisantera. Muri ibyo harimo: Ghana, Cameroun na Mali.

Umuraperi Drake hamwe na se Dennis Graham bafite inkomoko muri Nigeria 

Ibyo gukoresha ibizamini by'amaraso ku byamamare byo Burengerazuba bw'isi n'ibintu bimaze iminsi bikorwa, dore ko hari n'abandi bakoresheje ibi bizamini bagasanga bafite inkomoko muri Afurika.

Abandi basanze bafite inkomoko muri Afurika harimo: Meghan Markle aho 43% byererekanye ko afite inkomoko muri Nigeria ndetse na Lil Wayne basanze afite 53% n'ubundi nawe muri Nigeria.

Tugarutse gato kuri Drake, uyu muhanzi akaba akunze gukorana indirimbo n'abahanzi bo Nigeria igihugu yavuze ko afitemo inkomoko, muri abo harimo: Wizkid ndetse na Burna Boy.