Umuraperi Takeoff yitabye Imana arashwe

Umuraperi Takeoff yitabye Imana arashwe

 Nov 1, 2022 - 09:14

Umuraperi Kirshnik Khari Ball wari uzwi nka Takeoff mu Itsinda rya Migos yitabye Imana.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye, biravugwa ko umuraperi Takeoff wabarizwaga mu Itsinda ry’abaraperi rizwi nka Migos yitabye Imana nyuma yo kuraswa.

Ibinyamakuru byinshi birandika urupfu rwa Takeoff wabarizwaga muri Migos.

Uyu muraperi yarasiwe mu mujyi Houston aho yari ari kukwe na mugenzi we Quavo ariko we ntiyagize icyo aba.

Uyu muhanzi na mubyara we Quavo bari bamaze iminsi basohoye album bise “Nothing Change” nyuma yo gutandukana na Offset bahoranye mu itsinda.

Nk’uko ikinyamakuru Onsmash cyabitangaje, umuraperi Takeoff yarashwe mu ijoro ryakeye ryo kuwa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 ubwo we na Quavo bari bavuye mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’inshuti yabo ari naho barasiwe n’umuntu utaramenyekana bikarangira Takeoff ahaburiye ubuzima naho Quavo akarokoka.

Takeoff wabarizwaga Muri Migos yitabye Imana arashwe ku myaka 28 y'amavuko.

Takeoff ni umwe mu bashinze Itsinda ry'abaraperi rya Migos ryari rigizwe nawe, Quavo na Offset.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)