Mr P na Shadyboo bitandukanyije n'imikino ya Achraf Hakimi

Mr P na Shadyboo bitandukanyije n'imikino ya Achraf Hakimi

 Apr 16, 2023 - 09:54

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Peter Okoye wamenyekanye mu itsinda rya P Square na Shadyboo bikomye Achraf Hakimi ko ibyo yakoze yandikisha imitungo kuri mama we bitari kubaka ko ari nawe wisenyeye.

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga abantu barimo gushima myugariro wa PSG, Achraf Hakimi kuko yandikishije imitungo yose kuri Mama we, uwari umugore we akabura icyo bagabana, Shaddyboo we siko abibona kuko ngo nta mugabo wakimye 50% umugore we banabyaranye.

Ni nyuma y'uko yari yasabye abantu nimero ya Achraf Hakimi ngo amwihanangirize kuko ibyo yakoze atashakaga kubaka ahubwo yari mu mikino.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati "Hari uwampa nimero ya Achraf Hakimi raa, nkeneye kuvugana nawe, [ntago arakura ku buryo aba umugabo] murakoze".

Shaddyboo yongeyeho ko nta mugabo wakimye mirongo itanu ku ijana by'umutungo, umugore we babyaranye.

Si Shadyboo gusa, kuko umuhanzi Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P Square uzwi ku izina rya Mr P, nawe yanenze Hakimi ko atari ibintu byari bikwiye ku mugabo wabyaranye n'umugore we abana babiri.

Hakimi nyuma y'uko Urukiko rusanze ari umukene, yaraye yakiriwe nk'umwami mu mukino PSG yatsinzemo 3-1 Lens.