Amashusho yashyizwe hanze na Mange Kimambi (umunyamakuru wandika) yanditse ko Zari yamaze gushakana na Shakib imbere y'idini ya Islam.
Ni amagambo akarishye aho uyu munyamakuru agira ati :"Ni gute wareka Diamond Platnumz ugashakana n'umukozi wo mu rugo ? Ese si byiza kuguma wenyine (single)?
Yasoje agira inama Shakib ko akwiriye kuba maso kuko Zari imyaka yaramusize rwose kandi nta cyumba cy'inzu atazi.
Kuva Tanzania, South Africa, Uganda, hose Zari yinjiye mu nzu zaho. Mu gusoza yibajije niba abagore bo muri Africa ari ngombwa ko bashaka kabone nubwo waba uri gusaza.
Ati :" Sinzi rero umuntu waturoze gushaka kabone nubwo waba ugiye kwambikwa impeta n'umurwayi wo mu mutwe tubifata nk'ishema. Guhamagara ngo mugabo wanjye inshuro 100 ku munsi tubifata nk'ibintu birenze"
Twashatse kumenya amakuru y'impamo maze bamwe bakurikira showbiz yo mu karere baduhamiriza ko Zari yambitswe impeta bari muri Uganda dore ko ari iwabo wa Shakib.
View this post on Instagram
