Bruno Mars yongeye kunyeganyeza umuziki w'Isi nyuma y’imyaka 10

Bruno Mars yongeye kunyeganyeza umuziki w'Isi nyuma y’imyaka 10

 Mar 4, 2026 - 19:09

Nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 adashyira hanze album ye bwite, umuririmbyi w’Umunyamerika, Bruno Mars yongeye gusohora album nshya yise The Romantic.

Iyi album yarangiye gukorwa ku wa 26 Gashyantare, ikaba igizwe n’indirimbo icyenda. Ni yo album ye ya mbere asohoye ku giti cye mu gihe kigera ku myaka icumi, ibintu byari bitegerejwe n’abakunzi be ku isi yose.

Indirimbo yabimburiye izindi yitwa I Just Might, yahise ikora amateka ubwo yahitaga ijya ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, bikaba ari ubwa mbere uyu muhanzi ageze kuri uwo mwanya akoresheje indirimbo ye ku giti cye.

Si iyo gusa yashimishije abakunzi be,kuko n’indi ndirimbo iri kuri iyi album yitwa Risk It All yasohokanye n’amashusho ya Bruno Mars afatanyije na Daniel Ramos. Ayo mashusho ari gukomeza kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube, aho abakunzi b’umuziki bakomeje kuyishimira cyane.

Album The Romantic igaragaramo umwimerere wa Bruno Mars usanzwe uzwiho kuvanga hip hop, R&B na soul, ariko akongeramo uburyo bwe bwihariye akoreshamo ijwi rye. Kugaruka kwe nyuma y’igihe kinini adasohora album wenyine byongeye gutuma izina rye risubira ku isonga mu muziki mpuzamahanga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien